Sheebah Karungi benshi bamufata nk’umwamikazi mu muziki abamuzi baziko ngo ari umukozi byo ku rwego rwo hejuru, ku myaka 15 yonyine yaratangiye kubyinira amafaranga hari nyuma gato yo kuva mu ishuri akurikiye inzozi ze mu muziki.
Yitswe
n’ababyeyi Sheebah Karungi, yavutse kuwa 11 Ugushyingo 1989. Ni umugandekazi w’umuririmbyi,
umubyinnyi n’umukinnyi wa filimi udakina mubyo akora nk’uko byemezwa n’abamuzi
bya hafi bavuga ko ari umukozi byo ku gipimo cyo hejuru.
Urugendo rwe muri filimi rwatangiriye muyo yakinnye yitwa “Queen of Katwe” (Umwamikazi wa Katwe), muri iyo filimi akaba yarakinnye yitwa ‘Shakira’.
Sheebah yakuriye mu biganza bya Nyina mu gace ka Kawembe m’umurwa mukuru wa Uganda Kampala. Nyuma yo gusoza amashuri abanza mu gace yavukiyemo yakomereje ayisumbuye mu ryitwa ‘Midland’ aza kurivamo ageze mu mwaka wa kabiri.Sheebah Karungi benshi bafata nk'umwamikazi w'umuziki wa Uganda nawe ubwe wiyita Umwamikazi Karma
Ku
myaka 15 yatangiye kubyinira amafaranga. Mu mwaka wa 2006 afite imyaka 17, yaje kujya mu itsinda ry’ababyinnyi
ryitwa Obsessions. Ubwo yari muri iri tsinda nibwo
yatangiye kugirira umuziki urukundo rudasanzwe ahita akora indirimbo ebyiri mbere y’uko arivamo.
Mu
mwaka wa 2010 nibwo yakoze indirimbo ifatwa nk’aho ariyo ya mbere yakoze kuko
ariyo yamumenyekanishije ikamwinjiza mu ruhando rw’abandi yitwa ‘Kunyenyeza’
yandikiwe n’umuhanzikazi uri mu bakomeye ‘Cindy’ akayikorerwa n’umwe mubatunganya umuziki banditse izina muri Uganda n’Akarere uzwi ku izina rya ‘Washington’.
Adatinze
yahise ashyira hanze izindi ndirimbo zishimiwe bikomeye zirimo ‘Bulikyekola’
yakoranye na Ks Alpha, Baliwa yakoranye na Coco Finger kimwe n’iyitwa ‘Automatic’
yandikiwe na Sizzaman izi zose zakomeje urugendo rwe mu muziki.
N’ubwo bwose byari bimeze gutyo ariko iyo yakoze yise ‘Ice Cream’ iri muzazamuye
amarangamutima ya benshi, ikinwa inshuro zitari nkeya, yandikwaho n’ibitangazamakuru
binyuranye ahita ayikurikiza iyitwa ‘Twesana’.
Mu
mwaka wa 2014 nibwo yashyize hanze bwa mbere uruhurirane rw’indirimbo zigera kuri
eshanu ‘EP’ maze imuhesha ibihembo by’umuhanzikazi mwiza w’umwaka mu bihembo
bya HiPipo.
Yahise akurikizaho Album yise ‘Nkwatako’ yamushyize ku rundi rwego; hari mu mwaka wa
2016 ahita ategura igitaramo cyo kuyimurika cyasize amateka atazibagirana kimwe
n’icyo yise ‘Omwoyo’ yakoze mu mwaka wa 2018. Byose byabereye kuri Hoteli
rurangiranwa muri Kampala yitwa Africana.
N’ubwo ariko ibi bitaramo byitabiriwe ndetse bikanagera ku rwego rwo hejuru ahanini
bitewe n’ababyinnyi babigaragaragamo barimo nk’uwitwa ‘Cathy Patra’ wamufashije
muri ‘Omwoyo’, uyu akaba ari rurangiranwa mu mbyino yaba muri Uganda na Afrika
aho yanegukanye ibihembo bitandukanye bijyanye no kubyina;
Ariko
ntibyabujije abantu kuvuga ko uyu muhanzikazi nta kabaraga agira ku rubyiniro, by’umwihariko
ijwi rye ridashoboye guha abakunzi be ibyo bifuza mu buryo bw’imbonankubone ‘Live’.
Sheebah kandi ni umushabitsi ukomeye muri Kampala aho yagiye ashora amafaranga menshi
mu bikorwa binyuranye by’umwihariko mu kabari kitwa ‘The Red Bar’ kimwe n’akitwa ‘Red Events’ yafatanije na wa mubyinnyi karundura ‘Cathy Patra’. Hari n’ayo yashoye
mu bucuruzi bw’imisatsi y’abari n’abategarugori n’ibindi.
Avukana na
Mariam Jumba. Nyina yitwa Edith Kabazungu
na Se Ahamada Kimali Musoke. Zimwe mu ndirimbo ze zamamaye zikagera kure harimo iyitwa
‘Farmer’ yakoranye na Ykee Benda hamwe na ‘Weekend’ yakoranye na RunTown.
Ubwo
yuzuzaga imyaka 31 yatangaje ko adashishikajwe no kubyara. N’ubwo kugeza ubu uyu muhanzikazi nta mwana agira, nta n’umugabo. Ndetse biranagoye kumenya umuntu wabaye
cyangwa uri mu rukundo na ‘Sheebah Karungi’. Igisekuru cya Sheebah Karungi ni icy’aba ‘Mutooro’ n’aba ‘Muganda’.
TANGA IGITECYEREZO