RFL
Kigali

Igikorwa Chiellini yakoreye Bukayo Saka cyarikoroje ku mbuga nkoranyambaga – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/07/2021 19:15
0


Umukino wa nyuma w’irushanwa ry’u Burayi ‘Euro 2020’ u Butaliyani bwatsinzemo u Bwongereza kuri penaliti 3-2 bukegukana igikombe, wagaragayemo agashya kuri kapiteni w’u Butaliyani, Chiellini, kabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga.



Kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021, i Wembley mu Bwongereza habereye umukino wa nyuma wa Euro 2021, warangiye u Butaliyani bwegukanye igikombe butsinze u Bwongereza kuri penaliti, nyuma y'uko iminota 120 irangiye amakipe anganya 1-1.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe anganya 1-1, umusifuzi ashyiraho iminota 6 y’inyongera kugira ngo umukino usozwe. Ku munota wa 95, habura amasegonda macye ngo umukino urangire, Bukayo Saka yazamukanye neza umupira yihuta cyane, maze kapiteni w’u Butaliyani Chiellini, yirwanaho kugira ngo ikipe ye itinjizwa igitego mu masegonda ya nyuma, aramukurura bisanzwe amutereka hasi, ahita ahabwa ikarita y’umuhondo.

Uburyo Chiellini yakuruyemo Bukayo Saka buratangaje cyane kuko yamukuruye bigaragara ntabyo kwihishahisha kugeza ubwo amugushije hasi.

Iri kosa kosa Chiellini yakoze ryataramiweho n’abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga biratinda, ndetse bamwe batangira kuzana amafoto n’amashusho ajya guhura neza n’igikorwa Chiellini yakoze.

Hari benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru batebyaga bavuga ku myaka ya Chiellini n'iya Bukayo, bakanabihuza n'ikosa yamukoreye, bati "Umubyeyi ari guhana umwana".

AMAFOTO AGARAGAZA IKOSA CHIELLINI YAKOREYE BUKAYO SAKA

Bukayo yacenze Chiellini ntitamwemerera gutambuka

Chiellini yakuruye Saka kugeza amuteretse hasi

Chiellini yahise ahabwa ikarita y'umuhondo

IYI FOTO YATARAMIWEHO KU MBUGA NKORANYAMBAGA, DORE UKO BAYIGANYE:







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND