RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo ntagaragara mu ikipe y’abakinnyi 11 beza ba Euro 2020, Abataliyani bariganje

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/07/2021 12:48
0


Nyuma y'uko irushanwa ry’u Burayi ‘Euro 2020’ risojwe u Butaliyani bwegukanye igikombe butsinze u Bwongereza ku mukino wa nyuma, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi ‘UEFA’ yashyize ahagaragara ikipe y’abakinnyi 11 bigaragaje kurusha abandi mu irushanwa, batagaragaramo umunya-Portugal Cristiano Ronaldo.



N'ubwo yegukanye igihembo cy'umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi mu irushanwa, (Golden Boot), ntibyahaye amahirwe Cristiano yo kugaragara mu bakinnyi 11 beza b'iri rushanwa ryagaragayemo gutungurana cyane.

Mu mikino ine Cristiano yakinnye muri iri rushanwa yatsinze ibitego bine anatanga umupira umwe wavuyemo igitego cyatsinzwe na Diogo Jota, ibi bitego byose uyu munyabigwi mu mupira w’amaguru yabitsinze mu mikino itatu yo mu itsinda F Portugal yari iherereyemo.

Gusezererwa muri 1/8 kwa Portugal muri iri rushanwa, byatumye uyu mukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu mupira w’amaguru, atagargara mu bakinnyi 11 bigaragaje muri Euro 2020.

Muri iyi kipe hagaragaramo umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani, Donnarumma watowe nk'umukinnyi mwiza w'iri rushanwa, umunya-Danemark Kasper Dolberg na Joakim Mæhle bakomoka mu gihugu kimwe.

U Butaliyani nibwo bufitemo abakinnyi benshi kuko bufitemo abakinnyi 5, u Bwongereza 3, Espagne 1, Danemark 1,  u Bubiligi 1.

Euro 2020 Team of the Tournament XI: Donnarumma, Bonucci, Maguire, Kyle Walker, Leonardo Spinazzola, Pedri, Jorginho, Pierre-Emile Hojberg, Chiesa, Sterling na Romelu Lukaku.

Abakinnyi 11 bigaragaje kurusha abandi muri Euro 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND