RFL
Kigali

Abahamya ba Yehova barimo gukora igiterane mu buryo bw’ikoranabuhanga mu bihugu 240 no mu ndimi zirenga 500

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/07/2021 14:10
2


Bahujwe n’ukwizera ku isi hose! Bashingiye ku ihame ryo kubaha ubuzima, Abahamya ba Yehova bimuriye ku ikoranabuhanga igiterane bari bamaze imyaka myinshi bakora, ubusanzwe akaba ari cyo giterane cya mbere kinini ku isi, ubu akaba ari ku nshuro ya kabiri kirimo gukorwa muri ubwo buryo.



Muri uyu mwaka, ibiterane bahagaritse bigera hafi ku bihumbi bitandatu (6,000) kandi byari kuzabera mu bihugu 240 (ubariyemo ibihugu 193 biri mu Muryango w'Abibumbye b'ibitabarizwa muri uyu muryango). No mu Rwanda ni uko bimeze kuko mu myaka irenga makumyabiri ishize, haba mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hirya no hino mu gihugu haberaga ibyo biterane binini aho abantu bajyaga babona Abahamya ba Yehova bambaye udukarita turiho umutwe w’igiterane cy’umwaka, bari aho bategera imodoka, abandi bagenda n’amaguru berekeza ahaberaga igiterane.

Mu mwaka wa 2020, icyorezo cya Koronavirusi cyahagaritse mu buryo butunguranye ubwo buryo icyo giterane cyo mu rwego rw’idini cyakorwagamo maze bituma hatangizwa uburyo bwo kugikorera ku ikoranabuhanga ku isi hose aho kugira ngo kibe abantu bahurira hamwe nk’uko byagendaga mbere. Guhera mu mwaka 1897, bwari ubwa mbere ku Bahamya ba Yehova bo ku isi hose gikorerwa ku ikoranabuhanga, kuko ubusanzwe bakoreraga ibyo biterane muri za sitade, mu mazu manini y’imikino n’imyidagaduro n’amazu aberamo inama.

Igiterane cyo muri uyu mwaka wa 2021, gifite umutwe uvuga ngo: “Dukomezwa no kwizera” kandi kirimo kuba hifashishijwe ikoranabuhanga hirya no hino ku isi mu ndimi zisaga 500. Nanone, kizajya gikorwa mu mpera z’ibyumweru bitandatu byo mu kwezi kwa Nyakanga na Kanama 2021, kikazahuza abantu bari hagati ya miriyoni 15 na 20 mu bihugu 240. Kubera ko ubusanzwe iki giterane cyajyaga gitangira kuwa Gatanu kikageza ku Cyumweru, ubu bwo porogaramu y’inyigisho yaganyijwemo ibice bitandatu bihuje n’ibyiciro bya mbere ya saa sita cyangwa nyuma ya saa sita.

Kuva ku itariki ya 28 Kamena 2021, ikiciro cyo kuwa “Gatanu” mbere ya saa sita cyashyizwe ku rubuga rwa JW.ORG ku buryo umuntu yagikurikirana kuri interineti cyangwa akagikuraho. Kuba byarakomeje kugaragara ko hari akaga gaterwa no guhuriza hamwe abantu ibihumbi mu migi hirya no hino ku isi, byatumye muri uyu mwaka Abahamya bahitamo kongera kugira iki giterane bifashishije ikoranabuhanga ku nshuro ya kabiri. Icyakora, kuba byarahindutse ntibituma abantu badashishikazwa n’iki giterane kiba buri mwaka. Abagize amatorero y’Abahamya ba Yehova yo ku isi hose barimo gutumirira abantu b’ingeri zose kwifatanya na bo muri iki giterane kitazibagirana.

Nk'uko InyaRwanda.com yabitangarijwe n'Ibiro bishinzwe amakuru 'Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah', Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Rwanda yagize ati: “Ukwizera kwatumye urukundo rwa kivandimwe dukundana ku isi hose rukomeza kwiyongera ndetse no muri iki gihe k’icyorezo.” Nanone yagize ati: “Ukwizera kwacu kuzakomeza kuduhuriza hamwe mu bikorwa byo gusenga, nubwo byaba bikorewe ku ikoranabuhanga, mu gihe abantu babarirwa muri za miliyoni bazaba bari mu ngo zabo hirya no hino ku isi bashimishijwe no gukurikira porogaramu iteye inkunga yo mu buryo bw’umwuka.”

Buri wese aratumiwe muri iki giterane. Yakibona agiye ku rubuga rwa JW.ORG cyangwa kuri JW Broadcasting anyuze kuri porogaramu ya JW Library iboneka ku bikoresha bikoresha iOS cyangwa Android. Nanone iyo porogaramu ica no kuri sheni ya Televiziyo yitwa JW Broadcasting iboneka kuri saterite. Gukurikira porogaramu y’icyo giterane ni ubuntu kandi buri wese ashobora kuyigeraho. Gahunda yo gukurikira icyo giterane cyangwa kugikura kuri interineti iri hasi aha.

Niba wifuza andi makuru kuri iki giterane, wayabaza Abahamya ba Yehova mu Rwanda kuri iyi nomero: 0781177118 cyangwa kuri iyi Email: InboxPID.RW@jw.org.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • R.Abdon 2 years ago
    ibi nukuri rwose guhuza nimimerere ,hakirindwa icyorezo cya covide 19 ,kndi nagahunda yo gusenga yehova igakomeza kujya mbere.ibi ntibyagerwaho bitayobowe numuremyi.
  • Niyigena dany2 years ago
    ibi ni byiza rwose! ayandi madini, nafatire urugero ku bahamya ba yehova.





Inyarwanda BACKGROUND