RFL
Kigali

Zambia: Hari impaka ku ho gushyingura Perezida wa mbere wa Zambia Kenneth Kaunda

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:7/07/2021 9:53
0


Mu gihe biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021, haracyari impaka z’aho Kenneth Kaunda wabaye Perezida wa mbere wa Zambia agomba gushyingurwa.



Leta ya Zambia ivuga ko agomba gushyingurwa mu irimbi rya Embassy Park aho abandi ba Perezida nabo bashyinguye nyamara umuryango we ukifuza ko yashyingurwa iruhande rw’ahashyinguye umugore we Mama Betty Mutinkhe Kaunda.

Bamwe mu bana n’abuzukuru be basabye urukiko kwemera ko yashyingurwa ahandi hantu, agashyingurwa iruhande rw’ahashyinguye umugore we, ibintu bavuga ko bihuye n’ibyo yifuje bwa nyuma.

Leta ku ruhande rwayo, yasohoye itegeko-teka rivuga ko azashyingurwa mu irimbi rya Embassy Park aho abandi babaye ba Perezida na bo bashyinguwe, gushyingurwa bikaba biteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki 7 Nyakanga 2021.

Si ubwa mbere impaka nk’izi hagati y’umuryango w’umukuru w’igihugu na Leta zibaye dore ko no mu gushyingura Robert Mugabe zabaye.

“Mugabe yapfuye mu 2019 ashyingurwa mu cyaro ku rugo rwe ahitwa Kutama nk'uko yabyifuje, aho gushyingurwa mu irimbi ry'intwari riri mu murwa mukuru Harare, nk'uko uwamusimbuye Perezida Emmerson Mnangagwa n'abandi babyifuzaga. 

Umuryango we wavuze ko Mugabe yababwiye impungenge ze ko bacyeba be muri politiki bamuhiritse ku butegetsi mu 2017 bashobora gukoresha umurambo mu migenzo ya gipagani mu gihe yaba ashyinguwe mu irimbi ry'intwari.”

Kugeza ubu, ibijyanye no gushyingura Kenneth Kaunda, ntiharamenyekana niba Leta iri bwemere ibyo umuryango we wifuza cyangwa se niba ari bushyingurwe uko “Leta” ibyifuza. Mu cyumweru gishize, nibwo habaye ibirori byo kumusezeraho, ibirori byaranzwe n’akarasisi ndetse hanaraswa ibisasu 21 mu kumuha icyubahiro.

Ibi birori byo kumusezeraho byabereye mu kibuga cy’umupira mu murwa mukuru Lusaka witabirwa n’abayobozi banyuranye bavuye hirya no hino mu bihugu bitandukanye baje kumuha icyubahiro no kumuherekeza. Byatangajwe y’uko yaba yarazize indwara y’umusonga (Pneumonie).

Kenneth Kaunda wabaye Perezida wa mbere wa Zambia yategetse imyaka 27 kuva mu mwaka wa 1964 kugera mu mwaka wa 1991. Yitabye Imana tariki 17 Kamena 2021 ku myaka 97.

Source: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND