RFL
Kigali

Exclusive: Ntasanzwe! Ndanda wabyaranye na Anita Pendo yavuze ku mukobwa aherutse kwambika impeta anahishura uko yaretse burundu ruhago

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/07/2021 11:11
0


Nizeyimana Alphonse uzwi ku izina rya Ndanda, wahoze ari umugabo w’umunyamakurukazi Anita Pendo banabyaranye abana babiri, yavuze ku mukunzi we mushya aherutse kwambika impeta, avuga ko adasanzwe ndetse anahishura ko yasezeye burundu umupira w’amaguru, ajya gushakisha ubuzima ahandi.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Nyakanga 2021, ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto y’uwahoze ari umunyezamu wa AS Kigali, Nizeyimana Alphonse Ndanda yateye ivi yambika impeta umukunzi we mushya bagiye kurushinga atifuje gutangaza amazina ye.

Iki gikorwa Ndanda yakoze cyatunguye abatari bacye kuko batekerezaga ko we na Anita Pendo babyaranye abana babiri bazasubirana bakubaka ndetse bakarera abana babo, gusa siko byagenze kuko uyu wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yahisemo kuzabana ubuzima bwe n’undi mukobwa.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na INYARWANDA, Ndanda yahishuye impamvu yahisemo gukunda undi mukobwa bihabanye n’ibyo benshi batekerezaga. Yagize ati ”Umukunzi wanjye ntasanzwe! Byangora kuvuga ibyo namukundiye kuko ari byinshi cyane, sinavuga ngo ni kimwe, bibiri se cyangwa bitatu, ni byinshi cyane. Iyo ukunda umuntu udasanzwe mu buzima bwawe, biragora kubona ibyo umuvugaho”.

Aganira na IGIHE, Ndanda yahamije ko ari umwe mu bo babyirukanye. Yagize ati “Ni umwe mu rungano twabyirukanye ku Gisozi aho nakuriye, twakundanye kuva cyera ahubwo ni kumwe igihe kiba kitaragera ngo usobanukirwe uwawe”.

Bitewe n’ingamba zikomeye zo kwirinda Covid-19 u Rwanda rurimo, Nizeyimana yavuze ko atahita avuga gahunda ihamye y’ubukwe bwe.

Ndanda wahoze ari umunyezamu wa AS Kigali, yahishuye icyatumye asezera burundu ku mupira w’amaguru akajya guhigira ahandi. Ibi akaba yabihishuye mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa INYARWANDA.

Yagize ati ”Ntabwo nzongera gukina umupira w’amaguru, nawusezeyeho burundu. Nakunze kugira imvune zo mu Ivi zari zarambase zikambuza gukina, mpitamo kureka umupira w’amaguru njya gushakira ubuzima ahandi”.

Nizeyimana Alphonse Ndanda yakiniye amakipe atandukanye arimo Esperance FC, Rayon Sports, Mukura VS na AS Kigali.

Ndanda wabyaranye na Anita Pendo abana babiri, yambitse impeta umukunzi we mushya bagiye kurushinga

Ndanda yavuze ko umukunzi we adasanzwe yamukundiye byinshi

Ndanda yakiniye AS Kigali





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND