RFL
Kigali

Miss Jolly yifatanyije n’Abanya-Tanzania kwizihiza iminsi 100 y’ubuyobozi bwa Perezida Samia, amushimira guteza imbere abagore

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/07/2021 20:43
0


Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, yifatanyije n’abaturage ba Tanzania kwizihiza iminsi 100 ishize Samia Suluhu Hassan arahiriye kuba Perezida wa Tanzania.



Ku gicamunsi cy’uyu wa Mbere tariki 5 Nyakanga 2021, Miss Mutesi Jolly yashyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga y’amasegonda 49’ yifatanya n’abanya-Tanzania kwizihiza iminsi 100 ishize Samia Suluhu Hassan atangiye kuyobora Tanzania.

Samia Suluhu w’imyaka 61 y’amavuko ni Perezida wa Gatandatu wa Tanzania, na Perezida wa mbere w’umugore uyoboye iki Gihugu. Ni we mugore rukumbi mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba uyoboye igihugu mu rwego rwa Politiki.

Tariki 18 Werurwe 2021, ni bwo Mama Samia yarahiye kuyobora Tanzania, ahita yiyongera ku rutonde ‘ruto cyane’ rw’abagore bayoboye ibihugu muri Afurika.

Kuva, uyu munsi abanya-Tanzania bari kwizihiza amezi atatu ashize Mama Samia ari ku butegetsi; bizihiza ibikorwa bitandukanye amaze gukora kuva yatangira inshingano.

Miss Mutesi Jolly yabwiye INYARWANDA, ko ari iby’igiciro kinini kuri we kwifatanya n’abanya-Tanzania kwizihiza uyu munsi kuko Mama Samia agaragaza gushyigikira umugore, kandi nawe akaba ari gutegura irushanwa rigamije rya Miss East Africa rigamije gutinyura umukobwa.

Yagize ati "Kuba ari umugore, akaba amaze amezi atatu abaye Perezida wa Tanzania, ndetse akaba abaye n’umugore wa mbere ubaye Perezida mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba, urabizi turimo turategura irushanwa rigamije gutinyura abakobwa kuba rero ari umugore wa mbere w’umuperezida wa Tanzania, akaba n’umugore wa mbere mu Karere ni ibintu tugomba kwishimira cyane cyane nkanjye uri gutegura irushanwa." 

Akomeza ati "Ni urugero rwiza abakobwa bagomba kureberaho. Rero nibwo butumwa namuhaga, namwifuriza ishya n’ihirwe kuko ari kubera indorerwamu abakobwa muri rusange, atari abakobwa bo muri Tanzania ahubwo abakobwa bo mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba ndetse no muri Afurika."

Mu mpera z’iki Cyumweru, Miss Mutesi Jolly Visi-Perezida w’irushanwa rya Miss East Africa yagiranye ibiganiro n’abarimo Umunyamabanga wungirije muri Minisiteri y’Itangazamakuru, Umuco, Ubugeni na Siporo; Ambasaderi wa Kenya muri Tanzania, Hon Dan Kazungu baganiriye ku gushyigikira irushanwa rya Miss East Africa 2021 yahawe gutegura.

Miss Mutesi Jolly yashimiye Perezida Samia kubera ikitegererezo abakobwa bo muri Afurika Miss Mutesi Jolly yavuze ko nka Visi-Perezida wa Miss East Africa bishimiye iminsi 100 ishize Perezida Samia atangiye kuyobora Tanzania, by’umwihariko akaba ahanira guteza imbere abagore  Miss Mutesi Jolly yagiranye ibiganiro byihariye n’Umunyamabanga wungirije muri Minisiteri y’Itangazamakuru, Umuco, Ubugeni na SiporoMiss Mutesi Jolly yaganiriye na Ambasaderi wa Kenya muri Tanzania, Hon Dan Kazungu







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND