Munyaneza Didier ‘Mbappé umunyerewe cyane mu mukino w’amagare, yamaze gusesekara mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda izaserukira igihugu mu mikino Olempike izabera i Tokyo mu byumweru bitatu biri imbere.
Munyaneza Didier yiyunze kuri bagenzi be babiri bazitabira imikino Olempike 2020 izabera i Tokyo mu Buyapani, aho bazahagararira igihugu mu mukino w’amagare ari batatu, aho bazaba barikumwe n’umutoza Sempoma Felix.
Munyaneza yasanze mu mwiherero Areruya Joseph na Mugisha Moise, aho biteganyijwe ko bazakora imyitozo kugeza tariki ya 5 Nyakanga 2021 mbere yo gufata rutemikirere berekeza mu Buyapani ahazabera iyi mikino.
Imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani, izatangira gukinwa tariki ya 23 Nyakanga kugeza tariki ya 08 Kanama 2021.
Mugisha Moise, Munyaneza Didier Mbappe na Areruya Joseph nibo bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike mu gusiganwa ku magare
Abakinnyi bazaserukira u Rwanda mu mikino Olempike bazaba bari kumwe n'umutoza Sempoma Felix
TANGA IGITECYEREZO