Abahanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas basohoye amashusho y’indirimbo yabo nshya “Adonaï” yabaye iya Gatatu kuri Album yabo ya mbere.
Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021, ni bwo Vestine na Dorcas basohoye indirimbo yabo nshya bise “Adonaï” nyuma y’indirimbo bise ‘Papa’ ndetse na ‘Nahawe ijambo’ zakunzwe mu buryo bukomeye kugeza n’ubu bigaragazwa n’abamaze kuzireba n’ibitekerezo biziherekeje.
‘Adonaï’ yabaye indirimbo ya Gatatu aba bakobwa basohoye yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Santa. Ibaye indirimbo ya Gatatu mu buryo bw’amashusho yakozwe na Producer Chris Eazy, inabaye indirimbo ya Gatatu aba bakobwa bandikiwe n’umuhanzi Niyo Bosco. Gusa, kuri iyi nshuro yafatanyije na M Irene.
Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Adonaï’ yafatiwe kuva i Kigali kugera mu Mujyi wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘ADONAÏ’ YA VESTINE NA DORCAS
Vestine yavuze ko 'Adonai' bisobanuye "Imana ishobora byose, ihambaye cyane, nyiri ubushobozi." Dorcas akavuga ko mu ndirimbo 'Adonai' baririmbye ku guturiza imbere y’Imana no kugirirwa neza nayo mu bihe bitandukanye.
Vestine yavuze ko bamaze icyumweru cyose bari muri studio bakora iyi ndirimbio, kandi irimo amagambo ahembura imitima ya benshi.
Mu kiganiro na Isibo Tv, aba bakobwa bakiri ku ntebe y’ishuri bavuga ko Imana yabambitse amaraso y'igikundiro bashingiye ku kuntu bakiriwe neza mu muziki. Dorcas we anavuga ko "narabirose dukunzwe" kandi ngo ajya akabya inzozi. Ati "Narabirose bibyuka biba."
Vestine avuga ko hari abantu benshi bakora umuziki n'ibindi bintu bitandukanye ariko ntibakundwe, ngo ni iby'igiciro kinini kuba sosiyete yarabakiranye yombi. Ati "Ikintu nababwira nyine bajye bakomeza badusengere banadufashe."
Dorcas avuga ko ku kigo cy'amashuri bamufata nk'umuntu usanzwe uretse mu rugo iwabo bamufata nk'umuntu urenze. Uretse ko ngo hari abanyeshuri bajya bamusaba kubaririmbira.
Muri iyi ndirimbo hari abo baririmba bagira bati “Ibitonyanga by’imvura y’amacumu wabihinduyemo umuba w’Imigisha ndi mu rubanza ingingo zose zintaba."
"Waramburaniye Mana utabara uwapfaga. Wampagaritse bwuma mu mvururu mbera umugisha n’abampururiye na cya cyobo bancukuriraga ugihinduramo iriba ridudubiza amashimwe … “
Murindahabi Irene umujyanama wa Vestine na Dorcas yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo yatangije urugendo rwa Album ya mbere batarabonera izina.
Vestine na Dorcas basohoye amashusho y’indirimbo bise 'Adonai' yabaye iya Gatatu kuri Album yabo ya mbere
Vestine yavuze ko bashima ukuntu bakiriwe mu muziki, bagasaba gukomeza gushyigikirwa
Dorcas yavuze ko mu ndirimbo yabo nshya baririmbye ku kugirirwa neza n’Imana
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ADONAÏ’ YA VESTINE NA DORCAS
TANGA IGITECYEREZO