RFL
Kigali

Biravugwa: APR FC yisubiyeho igiye kugura abakinnyi b’abanyamahanga 5 b’ibikurankota

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/06/2021 13:32
0


Nyuma y’imyaka icyenda (9) ikipe y’ingabo z’igihugu ‘APR FC’ igerageza kubaka ikipe ikomeye ishingiye ku banyarwanda ariko bikanga ntibarenge umutaru mu mikino nyafurika, biravugwa ko biyemeje kugarura abakinnyi b’abanyamahanga baza gukora itandukaniro no kubafasha kugera kure mu mikino nyafurika.



Nyuma y’ikiganiro umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yagiranye n’itangazamakuru, yaciye amarenga ko ashobora kuva muri iyi kipe kubera akazi kenshi afite muri iki gihe, yavuze kandi ko iyi kipe ishobora kugarura abanyamahanga, gusa yongeraho ko kubazana bagakina imikino nyafurika byashoboka ariko yarangira bagasubirayo.

Kuba iyi kipe igaragaza imbaraga nyinshi mu gihugu imbere ariko yarenga imbibi z'igihugu ikaba insina ngufi, byatumye kenshi abanyarwanda bitotombera umusaruro wayo ndetse bamwe mu bafana n’abayobozi bayo bagaragaza ko hakenewe impinduka mu rwego rwo gukotanira iterambere rya ruhago mu Rwanda ndetse n’iterambere ry’iyi kipe ku ruhando mpuzamahanga.

Nyuma y’ibitekerezo bimaze igihe muri bamwe bafite aho bahuriye n’iyi kipe, biravugwa ko umwaka utaha APR FC izakina ifite abanyamahanga batanu mu ikipe.

Amakuru ava mu bari hafi y’iyi kipe baganiriye na InyaRwanda.com, ni uko hatangiye kurambagizwa bamwe mu bakinnyi b’abanyamahanga bari ku rwego rwiza kugira ngo bazaze gufasha iyi kipe kwitwara neza mu mikino Nyafurika umwaka utaha. Biravugwa ko iyi kipe ifite gahunda yo kugura abakinnyi batanu b’abanyamahanga bazaza gukora itandukaniro.

Umwaka utaha, APR FC izasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Champions League, nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda idatsinzwe umukino n’umwe.

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona uyu mwaka, izaserukira u Rwanda muri CAF Champions League

APR FC igikinamo abanyamahanga yarindwaga mubi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND