RFL
Kigali

Akamaro gakomeye k’imbuto z’itende (Dates) ziri gucuruzwa n’umuhanzi Mugunga Christian

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/06/2021 16:22
1


Umuhanzi Mugunga Christian uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Mbakumbuze u Rwanda’, abinyujije muri kompanyi ye yise MCF Star yinjiye mu bucuruzi bw’imbuto z’itende (imitini) zifite akamaro gakomeye ku buzima bwa muntu.



Abahanga mu by’imirire bavuga ko kurya imbuto z’amako anyuranye ari kimwe mu bifasha kongera ubudahangarwa bw’umubiri. Uko imbuto zitandukanye mu mabara ni nako ziba zitandukanye kuri Vitamine zifite.

Vitamine C iboneka nko mu ndimu, amapapayi, amaronji, ibinyomoro, inkeri n’ibindi ifasha mu gukorwa kw’insoro z’umweru. Vitamine A iboneka mu mbuto nk’imyembe, watermelon nayo ifasha mu gukomeza ubudahangarwa bw’umubiri.

Imbuto nyinshi zangirika mu gihe gito, mu gihe izindi zirimo n’itende (imitini) zimara igihe kinini umuntu akizikoresha.

Mugunga Christian yabwiye INYARWANDA, ko yinjiye mu bucuruzi bw’itende kugira ngo agire uruhare mu mibereho myiza y’abantu batandukanye, avuga ko ari imbuto akoresha mu buzima bwe bwa buri munsi ashaka gusangiza benshi.

Ati “Itende ni imbuto nkoresha cyane mu buzima bwanjye. Ni imbuto zifite akamaro zikomoka mu Barabu. Zifite akamaro ku buzima harimo koza amaraso mu mubiri no kuyatembereza neza, zigafasha kandi abarwaye igifu n’izindi ndwara.”

Uyu muhanzi avuga ko itende ari rwo rubuto rwatunze igihe kirekire Abarabu, kandi ko ushobora kurukoresha rimwe ku munsi ukirirwa umeze neza mu mubiri.

Yavuze ko itende zifitemo Vitamine nyinshi, zikanavura indwara zitandukanye zirimo nk’impyiko n’umwijima. Avuga ko uretse kuzicuruza banaziranguza abantu batandukanye.

Kurya itende ebyiri ku munsi bifasha ubudahangarwa bw’uruhu rwawe, bigatunganya imisatsi, bikagufasha kugabanya ibiro, bigafasha mu igogora, bikongera n’ingufu zimikorere y’ubwonko.

Imbuto z’itende zikunze kugaragara cyane mu bikari by’Abapadiri. Mu gihe cyo kuzisarura, ziba zifite umutobe uryoshye cyane, binumvikana iyo zimaze gutunganwa.

Izi mbuto zinavugwa muri Bibiliya nk’utubumbe ‘tw’imbuto z’imitini’.  Gusarura itende bimara igihe gito, bituma uwayihinze ayanika hanyuma akayihunika kugira ngo itangirika.

Itende hari benshi bayitiranya n’imbuto z’imizabibu, ariko siko biri. Imbuto z’imizabibu zera ku giti kirandaranda nk’amatunda, naho imbuto z’itende zera ku giti gikomeye nk’ikimyembe.

Itende rifite ibara ry’umutuku, yihariye mu kurwanya kanseri ya Prostate y’ibere, iy’ubuhumekero na Prostate muri rusange. Irimo zimwe mu ntungamubiri zica aho kanseri ikurira.

Mugunga yavuze ko itende yayigejeje mu masoko atandukanye yo mu Rwanda, by’umwihariko muri Super Market iri Sonatube ahazwi nko muri Siver Back Mall , mu Igihozo Supermarket n’ahandi.

Izi mbuto zirimo Vitamin K, Vitamin E, Vitamin B, Protein, Potassium, Vitamin C n’izindi.

Mu rurimi rw’Icyongereza itende yitwa ‘Dates’. Nko mu Bwongera, amagarama 40 y’itende agura amafaranga ibihumbi bibiri.

Izi mbuto zizwi cyane n’Abayislam zikomoka ku mugabane wa Aziya. Zikunze kwifashishwa cyane mu buvuzi mu gihugu cy’u Bushinwa nko kuvura indwara zirimo kubura appetit, kubura ibitotsi no kuvura impiswi.

Mugunga Christian yinjiye mu bucuruzi bw’imbuto z’itende zongera imbaraga mu mubiri

Izi mbuto ziyungurura amaraso agatembera neza mu mubiri, ni ingenzi ku barwaye igifu kuko zirabafasha cyane


Menyereza umubiri wawe itende wubake ubudahangarwa bw’umubiri wawe


Mugunga yavuze ko uretse kuzicuruza banaziranguza abacuruzi bashaka kuzigeza ku baguzi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INYENYERI’ YA MUGUNGA CHRISTIAN

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Michel RUKUMBUZI 1 month ago
    Nibutsaga! Itende n’umutini biratandukanye! Itende zivugwa muri Qoran naho izo zivugwa muri bible ni imitini! Aho rero ntitumenye niba acuruza imitini cg itende! Thank you





Inyarwanda BACKGROUND