RFL
Kigali

Amavubi U 23 yabonye abatoza bashya bazayijyana muri CECAFA izabera muri Ethiopia

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/06/2021 8:51
0


Habimana Sosthene na Alain Kirasa nibo batoza bahawe ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengeje imyaka 23 irikwitegura CECAFA izabera muri Ethiopia.



Ku mugoroba w'ijoro ryatambutse, nibwo Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye yemeza ko ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 23 igomba kuzitabira CECAFA izabera muri Ethiopia kuva tariki 3 kugeza tariki18 Nyakanga 2021, ndetse iyo komite ihita inemeza abatoza bazayobora iyi kipe.

Habimana Sosthene Lumumba wakiniye Amavubi mu myaka ya za 2000, ndetse ubu akaba ari na we mutoza wungirije Mashami Vincent mu Mavubi makuru, ni we wagizwe umutoza mukuru w'ikipe, ndetse yungirizwa na Alain Kirasa usanzwe yungirije mu Mavubi akanaba umutoza mukuru wa Gasogi United muri ibi bihe.

Abandi batoza bahawe iyi kipe harimo Mugisha Ndoli uba mu Ntare na we azaba ari umutoza wungirije, Mugabo Alex azaba ari umutoza w'abazamu, ndetse na Mwambari Serge ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, akazi asanzwe akora mu Mavubi makuru.


Habimana Sosthene yigeze gutozaho Amagaje 

Igisigaye ku ruhande rw'aba batoza n'uguhamagara ikipe izakoreshwa izahita yitabira umwiherero ubwo shampiyona izaba irangiye.

Ubuyobozi bwa CECAFA bwategetse ko mbere y'andi marushanwa azabaho yose hagomba kubanza hagakinwa CECAFA y'abatarengeje imyaka 23 imikino itari ikunze kubaho.

Ibihugu nk'uburundi, Kenya, Uganda bamaze guhamagara abakinnyi ndetse banatangiye imyitozo, mu gihe igihugu cya DR Congo kizitabira iyi mikino nk'umutumirwa.

Ethiopia izakira iyi mikino iherutse gutangaza ko imyiteguro imeze neza ndetse bategereje ko irushanwa ritangira dore ko n'ikipe yabo bamaze kuyihamagara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND