Imikino ya Shampiyona yari iteganyijwe tariki 23 Kamena 2021 yamaze gusubikwa ndetse igihe izasubukurirwa kikazamenyekana nyuma.
Wari
umunsi wa 7 wagombaga gukinwa, dore ko umunsi wa Gatandatu wakinwe kuri uyu wa
Gatandatu nabwo hakaboneka umukino wasubitswe wagombaga guhuza Rutsiro FC na
Rayon Sports.
Amabwiriza
mashya ya minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yo kwirinda Covid-19 aho akarere
ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu karere, byatumye umukino wa Rutsiro FC
yagombaga kwakiramo Rayon Sports usubikwa.
Ishyirahamwe
ry'umupira w'amaguru mu Rwanda rero rikaba ryahisemo gusubika umunsi wa nyuma
wa shampiyona kugira ngo habanze hakinwe uyu mukino w'ikirarane.
Imikino
yasubitswe ni APR FC yagombaga kwakira Rutsiro, Rayon Sports Ikakira Espoir FC,
As Kigali ikakira Police FC, Marine nayo ikakira Bugesera FC. Abayobozi bagize
Aya makipe 8 ashaka igikombe cya Shampiyona azamenyeshwa mu gihe cya vuba.
TANGA IGITECYEREZO