RFL
Kigali

PNL 2021: Imikino y'umunsi wa nyuma wa shampiyona yasubitswe

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/06/2021 14:33
0


Imikino ya Shampiyona yari iteganyijwe tariki 23 Kamena 2021 yamaze gusubikwa ndetse igihe izasubukurirwa kikazamenyekana nyuma.



Wari umunsi wa 7 wagombaga gukinwa, dore ko umunsi wa Gatandatu wakinwe kuri uyu wa Gatandatu nabwo hakaboneka umukino wasubitswe wagombaga guhuza Rutsiro FC na Rayon Sports.

Amabwiriza mashya ya minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yo kwirinda Covid-19 aho akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu karere, byatumye umukino wa Rutsiro FC yagombaga kwakiramo Rayon Sports usubikwa.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda rero rikaba ryahisemo gusubika umunsi wa nyuma wa shampiyona kugira ngo habanze hakinwe uyu mukino w'ikirarane.

Imikino yasubitswe ni APR FC yagombaga kwakira Rutsiro, Rayon Sports Ikakira Espoir FC, As Kigali ikakira Police FC, Marine nayo ikakira Bugesera FC. Abayobozi bagize Aya makipe 8 ashaka igikombe cya Shampiyona azamenyeshwa mu gihe cya vuba.

Imikino y'amakipe 2 arwana no kutamanuka, nayo iherutse gusubikwa kubera umukino wa Etincelles na As Muhanga, kuko nawo utabashije kubera igihe.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND