RFL
Kigali

Abantu 14 nibo bakoze kuri Album ‘Inzora’ ya Knowless mu gihe cy’umwaka

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/06/2021 11:32
0


Abantu 14 barimo aba Producer, abacuranzi n’abandi nibo bifashishijwe mu gutegura no gutunganya Album ‘Inzora’ y’indirimbo 11 y’umuhanzikazi Butera Knowless yamaze gushyira ku mbuga zicururizwaho umuziki nka Spotify, Amazon n’izindi.



Album ‘Inzora’ ya Butera Knowless yatunganyijwe mu gihe cy’umwaka kuva mbere ya Guma mu Rugo ya mbere kugeza tariki 14 Kamena 2021 ubwo Butera Knowless yayimurikiraga abafana be n’abakunzi b’umuziki we muri rusange.

Ni Album iriho indirimbo ebyiri uyu muhanzikazi yakoranye n’abahanzi babiri bo muri Uganda, indirimbo yakoranye n’abahanzi babarizwa muri Kina Music, imwe yakoranye na Social Mula n’indi yakoranye n’umuhanzi King James banafitanye indi ndirimbo.

Iyi Album yakozweho n’abahanga mu muziki kugira ngo ibe yumvikana nk’uko imeze ubu. Album yose yatunganyijwe (Producer) na Ishimwe Karake Clement.

Guha ireme indirimbo (Mix and Mastering) byakozwe na Ishimwe Karake Clement afatanyije na Producer Bob Pro muri The Sounds Music. Abacuranzi bifashishijwe mu gucuranga gitari ni Jules Hirwa, Arsene Nimpagaritse, Ishimwe Etienne, Israel Papi, Yves Solo P na Uwikunda Joel.

Peter Cancura yacuranze igucurangisho cy’umuziki cyizwi nka ‘Saxophone’ naho guhuza buri kimwe cy’umuziki (Arrangement) byakozwe na Ishimwe Karake Clement afatanyije na Mighty Popo Umuyobozi w’Ishuri rya Muzika rya Nyundo.

Dan Andrée yacuranze igucurangisho cyizwi nka ‘Violin’, James Stafford acuranga igicurangisho cyitwa ‘Cajon’ [Abenshi bakita ingoma ya kizungu]. Aba bagabo bombi babarizwa muri Amerika, bagiye baza mu Rwanda mu bihe bitandukanye mu bitaramo bya Tour du Rwanda.

Uko iriya foto ya Album ikoze (Cover) byakozwe na Naizi Nasser naho uko ifoto ya Album igaragara (Cover Designer) byakozwe na Julius Kwame

Knowless yakoze iyi Album mu gihe yari atwite ubuheta. Mu kiganiro yagiranye na Kiss Fm, Ishimwe Clement wakoze iyi Album yose yavuze ko bitari byoroshye, kuko hari igihe byasabaga ko ashyiraho igitsure kugira ngo akazi gakorwe nk’uko yabitekerezaga.

Ati “Hari indirimbo zimwe na zimwe twakozwe ku ngufu nuko bivugitse nabi ariko ari uguhatiriza ku buryo twanarakaranyaga rimwe na rimwe kuko biba bisaba ko uyirangiza ijya mu kunonosorwa ku mubwira rero ngo afate amajwi mu gihe atameze neza ntabwo byari byoroshye.”

Butera Knowless nawe avuga ko byari ibihe bitoroshye, ndetse ko nk’indirimbo “Uwo uzakunda” yayikoze mu gihe yari arushye. Ati “Iyi ndirimbo iri muri zimwe yavugaga nyikora nari ndushye kandi byari nyuma yo kubyara. Kujya muri studio bisaba imbaraga nyinshi ukageraho ukananirwa iyi ni nk’aho nayikoze ndi mu kiziriko, ukuntu yahise iba nziza cyane.”

Butera Knowless yatangiye umuziki mu mpera z’umwaka wa 2010. Mu 2015 yabaye uwa mbere w’igitsinagore wegukanye Primus Guma Guma Super Stars. Yakunzwe cyane mu ndirimbo nka ‘Komeza’, ‘Nkoraho’, ‘Byarakomeye’, ‘Sinzakwibagirwa’ n’izindi.

KANDA HANO WUMVE ALBUM Y'INDIRIMBO 11 YA BUTERA KNOWLESS

Album ya Knowless yakozweho n’abantu 14 mu gihe cy’umwaka umwe 

Uko iyi foto igaragara byakozweho n’abantu babiri
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NAHISE MBIMENYA' YA KING JAMES NA KNOWLESS

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND