RFL
Kigali

Tennis: Imbamutima za Djokovic wegukanye irushanwa rya Roland Garros

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/06/2021 10:38
0


Nyuma yo kwegukana irushanwa rya Roland Garros (French Open) atsinze Umugereki Stefanos Tsitsipas ku mukino wa nyuma, umunya-Serbia, Nova Djokovic, usanzwe ari nimero ya mbere ku Isi muri Tennis, yatangaje ko atazigera yibagirwa amasaha 48 y’ingenzi mu buzima bwe.



Uyu mukinnyi w’imyaka 34 umaze kwegukana ibikombe 19 muri uyu mukino, yegukanye Roland Garros mu buryo bugoranye nyuma yo kubanza gutsindwa amaseti abiri yabanje ariko aza kwigaranzura Stefanos, amutsinda seti eshatu zakurikiyeho.

Stefanos yatsinze seti ebyiri za mbere ku manota 7-6, anatsinda iya kabiri ku manota 6-2, gusa Djokovic aramwigaranzura atsinda seti eshatu zikurikiyeho ku manota 6-3, 6-2 ndetse na 6-4.

Kwegukana iri rushanwa byatumye Djokovic ageza ku bikombe 19 by’amarushanwa akomeye muri uyu mukino bizwi nka ‘Grand Slam’, arushwa kimwe na Rafael Nadal na Roger Federer bamaze gutwara 20.

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Djokovic yagize ati “Ni ibihe bitazibagirana kuri njye mu buzima bwanjye no mu rugendo rwanjye rwo gukina. Nzahora nibuka aya masaha 48 mu buzima bwanjye”.

Djokovic usanzwe ari nimero ya mbere ku Isi muri Tennis, ashobora kuzagera ku bikombe 20 bya Grand Slam mu mpera z’uku kwezi, ubwo azaba ahagarara kuri Wimbledon aheruka kwitwaramo neza.

Wari umukino ukomeye hagati ya Djokovic na Tsirsipas

Nyuma yo gutsinda umukino Djokovic yashimiye cyane abafana bamubaye hafi muri iri rushanwa

Djokovic yegukanye igikombe cya 19 cya Grand Slam muri Tennis





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND