RFL
Kigali

Youtube yafunze Konti y’umusenateri wo muri Amerika kubera gutangaza “amakuru atari yo” kuri Covid-19

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:13/06/2021 21:21
0


Urubuga rwa Youtube rwafunze konti y’umusenateri wo muri Amerika, Ron Johnson kubera gutangaza “amakuru atariyo” kuri Covid-19, akaba atemerewe gushyira 'Video' iyo ariyo yose kuri youtube, ibi bikaba bigomba kumara iminsi irindwi yose.



Guhagarika konti ya Johnson byabaye kuwa gatanu w’iki cyumweru dusoje nyuma y’amavidewo abiri Johnsoon yari amaze gushyiraho avuga kuri Covid-19. Aganira na Fox News, Senateri Johnson yagize ati: "Uburyo YouTube ikomeje kugenzura COVID-19 bigaragaza ko bakusanyije imbaraga nyinshi zitabarika."

Yongeraho ati: “Ibigo nka biriya” n'ibitangazamakuru nyamukuru byizera ko bifite ubwenge kurusha abaganga bitangiye ubuzima bwabo siyanse kandi bagakoresha ubumenyi bwabo kugira ngo barokore ubuzima." "Biyemeje ko hari igitekerezo kimwe gusa cy’ubuvuzi cyemewe, kandi ni cyo gitekerezo gitegekwa n'inzego za Leta. Kubera iyo mpamvu, abantu bangahe bagomba gutakaza ubuzima mbere y’uko bemera gusangira ibitekerezo ku buntu, ibitekerezo bijyanye n’ubuvuzi bwa Covid-19?”

Muri iyi video kandi Johnson asenya ibitekerezo bijyanye na Covid-19 bya Guverinoma ya Biden ndetse n’iya Trump wamubanjirije aho abashinja kwirengagiza ndetse no kurwanya ubushakashatsi bukomeye ku bijyanye no gukoresha imiti ihendutse yafasha “mu kuvura hakiri kare” Covid-19. Gusa, Trump nawe yigeze gutangaza ko hydroxychloroquine ari uburyo bwo “kuvura hakiri kare” COVID-19 ku barwayi bari mu bitaro aho yasabaga ibitangazamakuru gusakaza ubwo butumwa.

Aganira na CNN i Washington DC, umuvugizi wa Youtube yatangaje ko amashusho ya Johnson bayakuyeho kuko ahabanye n’amahame ya Youtube kuri Covid-19. Yagize ati: "Twakuyeho amashusho dukurikije politiki yacu ijyanye no gutangaza amakuru atariyo cyangwa atuzuye y’ubuvuzi bwa COVID-19, politiki itemera ibirimo gushishikariza abantu gukoresha Hydroxychloroquine cyangwa Ivermectin mu kuvura cyangwa gukumira virusi."

Umuvugizi wa Senateri Ron Johnson, Alexa Henning, yabwiye CNN ko konti ya Senateri Johnson yahagaritswe mu gihe kingana n’icyumweru kandi ko amashusho yashyizwe kuri konti ye yavuye mu birori bisanzwe byakiriwe na Milwaukee Press Club.

Muri Nyakanga 2020, Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ibiribwa n’imiti bwakuyeho uruhushya rwo gukoresha byihutirwa hydroxychloroquine na chloroquine mu kuvura Covid-19. Ubu iki kigo kivuga ko hydroxychloroquine na chloroquine bitagaragaye ko bifite umutekano kandi bifite akamaro mu kuvura cyangwa gukumira Covid-19.

Senateri Ronald Harold Johnson uzwi nka Ron Johnson, ni umugabo w’abana batatu akaba afite imyaka 66. Yabaye Senateri guhera mu mwaka wa 2011 akaba abarizwa mu ishyaka ry’aba Repubulikani rihanganye n’iriri ku butegetsi muri Amerika ariryo ry’Abademokarete. 

Uyu mugabo  akaba asanzwe azwiho gutangaza amagambo atavugwaho rumwe cyangwa ngo yakirwe kimwe aho benshi bamushinja “uburwayi bwo mu mutwe” abandi bakavuga ko “yikunda” ndetse bamwe bageza n’aho bibaza impamvu hari “abamutoye ngo abe umusenateri.”

Mu gihe gishize kingana n’ukwezi kurengaho iminsi mike,  Senateri Ron Johnson yumvikanye avuga ati: “Niba warahawe urukingo rwawe, Siyansi ikaba yemeza ko rushobora kukurinda ku rugero rwa 95% bigutwaye iki umuturanyi wawe ataruhawe? Kuki biguhangayikisha cyane kuba umuturanyi wawe atarakingirwa?” Aha akaba yararwanyaga gahunda ya Leta ikangurira abaturage kwikingiza bose.

Ati: “ Sinumva impamvu muhatira abantu bose kwikingiza niba mwe mukingiwe kandi urukingo rukaba rwabarinda 95%”; nk’uko bigaragara kuri youtube kuri konti y’ikinyamakuru MSNBC mu nkuru ifite umutwe ugira uti: “Everything Johnson says about vaccines is wrong” ugenekereje mu kinyarwanda bisobanuye ngo “Ibyo Johnson avuga byose ku nkingo sibyo”. 

Abakurikira iyi konti nyuma yo kumva ubu butumwa bazanyemo gutwenga bamwe bakagira bati: “Niba umuturanyi wanjye azi imibare singombwa ko njyewe nyimenya”. Uwundi nawe ati: “Niba umuturanyi wanjye afite ubwishingizi bw’inzu ye singombwa ko iyanjye nyishakira ubwishingizi” n’ibindi bijya muri uwo murongo. Johnson uvugwaho ko akomeje kurwanya gahunda yo gukingiza abanyamerika bose, umwaka ushize nawe yarwaye Covid-19 agira amahirwe aravurwa arakira.


Senateri Rob Johnson yafunguwe amazi n'umuriro kuri YouTube

Source: CNN, FOX NEWS, MSNBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND