RFL
Kigali

Euro 2020: Lukaku yafashije u Bubiligi gutangirana intsinzi mu irushanwa buhabwa amahirwe yo kwegukana - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/06/2021 6:35
0


Rutahizamu wa Inter Milan, Romelu Lukaku yafashije u Bubiligi kwinjira neza muiri Euro 2020, nyuma yo gutsinda ibitego bibiri ku mukino batsinzemo u Burusiya ibitego 3-0, bituma bayobora itsinda rya kabiri banganya amanota na Finland.



Lukaku yongeye kugaragaza ko kuba yarahembwe nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Butaliyani uyu mwaka bitamugwiririye, nyuma yo gutsinda u Burusiya ibitego bibiri, byatumye ayobora abandi mu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa.

Ni umukino ikipe y’igihugu y’u Bubiligi yatangiye iri hejuru cyane, haba guhererekanya imipira neza mu kibuga hagati ndetse no kurem uburyo buvamo ibitego.

Ku munota wa 10 gusa nyuma yo gusirisimba imbere y’izamu ry’u Burusiya kenshi, Lukaku yafunguye amazamu atsindira u Bubiligi igitego cya mbere.

Ku munota wa 27, umutoza w’u Bubiligi, Roberto Martinez yakoze impinduka nyuma yuko Timothy Castagne agize ikibazo, atanga umwanya kuri Thomas Meunier.

Ku munota wa 34 Thomas Meunier wari winjiye mu kibuga asimbuye yatsindiye u Bubiligi igitego cya kabiri, bituma bajya mu karuhuko u Buligi buyoboye umukino ku ntsinzi y’ibitego 2-0.

Igice cya kabiri n’ubundi cyatangiye u Bubiligi budatezuka imbere y’izamu ry’u Burusiya kuko bashakaga ibitego byinshi.

Nyuma yo gukina neza bakanarusha u Burusiya ku buryo bugaragarira buri wese, bakanahusha ibitego byinshi, ku munot wa 88’ ku mupira wari uvuye kwa Thomas Meunier, Lukaku yatsindiye u Bubiligi igitego cya Gatatu, kiba icya kabiri kuri we.

Iminota 90 y’umukino yarangiye u Bubiligi bwegukanye amanota atatu ku ntsinzi itubutse y’ibitego 3-0. Lukaku yatowe nk'umukinnyi wigaragaje kurusha abandi muri uyu mukino.

Gutsinda uyu mukino byafashije u Bubiligi kuyobora itsinda rya kabiri n’amanot atatu n’ibitego bitatu izigamye, ikaba ikurikiwe na Finland banganya amanota, Danemark iri ku mwanya wa gatatu, mu gihe u Burusiya buri ku mwanya wa Kane.


Lukaku yigaragaje cyane muri uyu mukino yatsinzemo ibitego 2


Lukaku yishimira igitego cya mbere yatsinze


Abakinnyi b'u Bubiligi bishimira igitego cya Lukaku

Lukaku yahembwe nk'umukinnyi w'umukino


Ubu Lukaku niwe uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri Euro 2020

u Bubiligi bwatangiye neza irushanwa rya Euro 2020

Umukino warangiye u Bubiligi bwegukanye intsinzi y'ibitego 3-0






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND