RFL
Kigali

"Wenda turaza kongera gufunga" - Perezida Paul Kagame yaciye amarenga ya 'Guma Mu Rugo' mu guhangana na Covid-19

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:12/06/2021 15:12
0


Tariki ya 11 Kamena 2021 Minisiteri y’ubuzima yagaragaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 202, umubare utari uherutse kuboneka, mu Mujyi wa Kigali no mu karere ka Rubavu imibare y’abandura Covid-19 yakomeje kwiyongera kuva muri iki cyumweru cyatangira no mu tundi turere, bikaba bishobora gutuma hashyirwaho 'Guma mu rugo'.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Kamena 2021 mu kiganiro yagiranye n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yaciye amarenga ku kongera gufunga ibikorwa (Guma mu Rugo) hagamijwe guhagarika umuvuduko wa Covid-19 irimo kugenda yiyongera mu bihugu bitandukanye ndetse bo mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame yavuze ko kwirinda bishobora gutuma habaho gufunga ibikorwa n’ubwo bisubiza Abanyarwanda inyuma mu bukungu. Ati "Wenda turaza kongera gufunga byongere bidusubize inyuma gato ku bukungu". Perezida Paul Kagame akomeza avuga ko hari icyorezo cya gatatu kirimo kuza kandi cyageze mu bihugu bimwe na bimwe ndetse hakaba hari n'ibimenyetso bibigaragaza.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwari mu nzira nziza mu gukumira icyorezo cya Covid-19 ndetse rwatangiye n’ibikorwa byo gukingira, ariko ko hari inkundura y’icyorezo irimo kuza. Yagize ati "Twari turi mu nzira nziza nk’u Rwanda, twamenyereye guhangana n’iki cyorezo dukurikiza ibyangombwa siyansi itubwira;

Twagize amahirwe tubona inkingo, zidahagije ariko tugira aho duhera dukingira Abanyarwanda bacu. Turacyakomeza gushaka izindi kugira ngo bigere ku Banyarwanda benshi, ariko mukomeze kwitegura ntitukirare, cyangwa dushake koroshya ibintu kandi bikomeye".

Perezida Kagame akomeza agira Ati "Turagenda tubona ibimenyetso biva hakurya y’imipaka byerekana ko hari indi nkundura y’icyorezo cya gatatu igenda iza, ahandi yarahageze murabibona mu makuru, ntabwo twifuza ko na bo ibageraho, ariko natwe ntabwo twifuza ko itugeraho". Yavuze ko hagomba gufatwa ingamba icyorezo kitaragera mu Rwanda kandi asaba Abanyarwanda kubyumva no kubahiriza ingamba ziba zafashwe.

Umukuru w'Igihugu Paul Kagame, yagize ati "Tugomba gufata ingamba rero zihamye mu gihe byagiye hanze, mujye mubyumva turabikorera inyungu za buri wese, ntabwo ari byiza, ariko ibishobora kuba tutakurikije imyitwarire ya buri wese, byaba hanyuma inshuro 10 y'ibyo duhura na byo". Perezida Kagame abivuze mu gihe imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda irimo kugenda izamuka.

  Perezida Kagame yaciye amarenga ya Guma mu rugo mu guhangana na Covid-19






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND