Minisiteri ya Siporo ndetse n’ubuyobozi bw’intara y’Amajyepfo, batashye ku mugaragaro ikibuga cya Basketball cyubatswe muri mu kigo cya IPRC Huye, gifite agaciro ka miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, cyitezweho gukomeza guteza imbere impano z’abakiri bato muri iyi Ntara.
Uyu muhango wabaye Kuri uyu wa 12 Kamena 2021, witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta ndetse mu mukino wa Basketball, barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya siporo, Shemamaboko Didier, Guverineri w’intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, ndetse n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Bwana Mugwiza Desire.
Iki kibuga cyubatswe ku bufatanye bw'abakozi ba IPRC Huye kikaba gifite agaciro ka miliyoni 50 z'amafaranga y'u Rwanda, ndetse kikaba cyitezweho gukomeza guteza imbere impano z’abanyarwanda muri uyu mukino.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, yashimiye IPRC Huye ku gikorwa cy’indashyikirwa bagezeho, agira ati"Minisiteri ya siporo twishimiye ko uyu munsi mufite amakipe akomeye mukaba mushoboye no kubaka ikibuga nk’iki kizabafasha mu gukomeza guteza imbere impano za siporo".
''Kuba iki kibuga cyarubatswe n'abakozi ba IPRC Huye birerekana ko bumva ko iterambere rya siporo ari uruhare rwa buri wese aho kuba inshingano za Leta gusa. Dushimiye abakozi ba IPRC kuba barabonye ko mu bushobozi bafite bagira uruhare mu kubaka ikibuga".
Mu ijambo rye, Guverineri w'intara y'amajyepfo, Alice Kayitesi yashimye abakozi n'abanyeshuri ba IPRC Huye ku gushyirahamwe bagaragaza mu guteza imbere imikino. Uyu muyobozi kandi yashimye iki kibuga cyujuje ibisabwa kandi ko kizafasha mu kuzamura impano nshya.
Guverineri Kayitesi yizeye ko mu gihe ibikorwa remezo bikomeza kwiyongera bizajya binazamura urwego rw'imyidagaduro biciye muri siporo. Nyuma yo gutahwa ku mugaragaro, ikibuga gishya cya IPRC Huye cyahise cyakira umukino wa RP-IPRC Huye Women Basketball Club na The Hoops Rwanda.
Ikibuga cya Basketball cyatashywe muri IPRC Huye gifite agaciro ka miliyoni 50Frws
Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi bakuru b'igihugu mu nzego zitandukanye
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo, Shemamaboko Didier yitabiriye uyu muhango
Guverineri w'intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice nawe yari yitabiriye uyu muhango
Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desire, mu bitabiriye uyu muhango
Ibikombe ikipe ya IPRC Huye imze kwegukana
Ikipe y'Abari n'abategarugori ya IPRC Huye
TANGA IGITECYEREZO