RFL
Kigali

Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwa Jay Polly n’itsinda ry’abo bafunganywe

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:11/06/2021 20:01
0


Kuri uyu wa Gatanu ku itariki 11 Kamena 2021 Urukiko rwasomye imyanzuro y’ubujurire bwa Jay Polly n’abo bareganwa bari baherutse kujuririra Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo nyuma yo kutishimira ibyemezo by’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwari rwanzuye ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.



Ku mpamvu zikomeye zashingiweho zituma abaregwa bakurikiranwa urukiko rwatanze ni uko raporo ya muganga yagaragaje ko basanzwemo ibiyobyabwenge mu maraso, bityo rusanga nta kimenyetso kigaragaza ko uwo munsi batari banyweye urumogi, bashingiye kandi ku kuba abaregwa icyaha bakoze gihanwa n’igifungo kigera ku myaka ibiri kandi umuntu ugikekwaho akurikiranwa afunze.

Ku itariki 20 Gicurasi 2021 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwakatiye abaregwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo barimo Jay Polly na murumuna we Iyamuremye Jean Clement, Shemusa Mutabonwa na Hatunga Fidèle Benedicto uvuga ko ari Umunyamerika ukomoka muri Tanzania.


Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire rwa Jay Polly

Nk'ibisanzwe nyuma yo gukatirwa, abaregwa bagombaga guhita bajyanwa muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere ariko bitewe n’icyorezo cya Covid-19, ntabwo abakatiwe bahise bamanurwa i Mageragere kugeza ubwo iminsi 30 bakatiwe izarangira.

Tariki 27 Gicurasi 2021 ni bwo abaregwa barimo Jay Polly basubiye imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo bajuririra iminsi 30 y’agateganyo bari bakatiwe n’urukiko. Impamvu Ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa gufungwa by’agateganyo ngo byari ukugira ngo igihe ubutabera buzajya bubashakira bujye bubabona, ariko kandi kubafunga bikaba n’uburyo bwo kubafasha kuba baretse ibiyobyabwenge.

Jay Polly n’itsinda ry’abantu 11 barimo na murumuna we batawe muri yombi tariki 23 Mata 2021 bakurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Tariki 25 Mata 2021 dosiye y’abaregwa yashyikirijwe Ubugenzacyaha bwahise bupimisha abaregwa ibiyobyabwenge kugira ngo harebwe niba ibyari byafatiwe mu rugo kwa Jay Polly ariho banasanze aba 11 ari bo babinyweye.


Jay Polly afunganywe na murumuna we

Raporo ya muganga yagaragaje ko bane bafite ibiyobyabwenge mu maraso, bahise batangira gukurikiranwa mu Bushinjacyaha ari nabwo dosiye yabo yaregerwaga Urukiko. Ubusanzwe mbere yo kujyanwa muri gereza, imfungwa zibanza gupimwa Coronavirus harebwa ko ari bazima mu kwirinda ko bakwanduza abandi muri gereza cyane ko haba hari abo basanze muri Gereza.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND