Mbappe yanze kubabarira Olivier Giroud ku magambo yavuze nyuma y'umukino wa gishuti wahuzaga u Bufaransa na Bulgaria.
Ubufaransa
buri mu bihugu bihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy'uburayi, ariko ntabwo
ibintu bimeze neza mu bakinnyi nyuma y'amagambo yatangajwe na Olivier Giroud rutahizamu wa
Chelsea wanatsinze ibitego 2 nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye ku ntsinzi
y'ibitego 3 batsinze Bulgaria.
Ubwo
yabazwaga n'abanyamakuru, ku musaruro yagize mu kibuga, Olivier yavuze ko atishimye
kubera imipira micye ahabwa. Yagize ati "Nkunze kuba ncecetse mu kibuga
ariko akenshi biterwa n'uko akenshi nsaba umupira abakinnyi ntibawumpe mbese
ntabwo bampa imipira ihagije. Ngerageza gusakuza uko bishoboka kose ngo mbone
imipira nabona byanze nkigira mu rubuga rw'amahina ngo ndebe ko ariho nabonera
igisubizo".
Mbappe na Giroud ntabwo bimeze neza
"Nkubu
Ben Yedder na Pavard bampaye imipira myiza byatumye mpiita ndangiza
umukino ariko siko byakagenze nakabaye nsinda ibitego byinshi." Bucyeye
bwaho nyuma y'imyitozo, ikipe yose iri ku meza, Olivier Giroud yasabye imbabazi ku
magambo yari yatangaje, ariko bivugwa ko Mpappe atigeze amubabarira ahubwo
asaba umutoza ko yabakoresha inama na we akagira icyo avuga.
Didier
Deschamps ntabwo yabyemeye ahubwo yasabye abakinnyi ko barebera hamwe imyiteguro
y'imikino, gusa hari n'amakuru meza ko Karim Benzema wari wavunikiye muri uyu
mukino, bashobora kuzakina n'u Budage ameze neza cyane, Didier Deschamps akaba
ariwe akoresha mu gushaka ibitego.
TANGA IGITECYEREZO