RFL
Kigali

One Africa Music Festival 2021: Uko waha amahirwe umuhanzi nyarwanda akiyongera ku bahanzi 8 bemejwe ko bazitabira iri serukiramuco

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:11/06/2021 6:57
1


Iserukiramuco rya One Africa Music rifite intego yo kuzamura abahanzi bakomeye - impano z’abanyafurika ku isi. Umunani bamaze kwemezwa ko bazaryitabira ni abanyamuziki bakomeye muri Africa.



Iri serukiramuco rifite imbaraga zikomeye ndetse ryagiye ryitabirwa n’ibihangange mu bihe bitandukanye kuva ryatangizwa. Intego nyamukuru yaryo akaba ari iyo kumurikira abatuye isi impano zikomeye z’abanyamuziki baturuka mu bihugu bitandukanye by’Afurika, kuzamura umwanya w’umuziki w’Afurika n’imyidagaduru mu ruganda rusange rw’isi.

Iri serukiramuco yagiye kandi ritanga umusaruro mu bihe bitandukanye aho abantu n’abahanzi bakomeye ku isi batangiye kwiyumvamo injyana ya Afro-Beat umuzi w’umuziki w’Africa. Umuziki ni kimwe mu bintu bikomeye mu buzima bw’isi aho abantu baba biteze ibintu bishya biremwa umunsi ku wundi binyuze mu bihangano birimo n’indirimbo.

Iserukiramuco rya One Africa Music rikaba ryongeye ryagarutse muri iyi mpeshyi kuwa 01 Ukwakira 2021 muri Leta ya New York mu gihugu cy’igihangange cya Leta zunze Ubumwe za Amerika ahazahurira abahanzi bakomeye banyuranye baturutse mu bihugu bya Africa birimo n’u Rwanda.

Ariko kugira ngo umuhanzi ukunda ariko binarenze no kumukunda abe yahagararira u Rwanda, wamuhesha amahirwe yo kuzitabira iki gitaramo n’iserukiramuco unyuze ku rubuga rwa Instagram rwitwa ”One Africa Music Fest”. Ukajya ahari ubutumwa bwanditse mu cyongereza bugira buti ”Who Is The Biggest Artist From Rwanda.” Ugenekereje mu Kinyarwanda bugira buti ”Ni nde muhanzi uyoboye mu Rwanda".

Mu bamaze gutorwa kugeza ubu bakaba barimo @meddyonly (Meddy), @theben3(The Ben) na @brucemelodie (Bruce Melodie). Niba ubona aribo nawe wabahesha amahirwe ukomeza kubatora unyuze mu nyunganizi (Comment) y'ubwo butumwa ukandika uti @meddyonly, @theben3 na @brucemelodie.

Nundi ubona abikwiye wahagararira u Rwanda nawe wamuhesha amahirwe yo kuzataramira mu gihugu gikomeye mu muziki cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abahanzi bakomeye muri Afrika bazitabira iri serukiramuco bakomeje kwiyongera. Kuri ubu abamaze kwemezwa ko bazagaragara muri iki gitaramo no muri iri serukiramuco rya One Music Fest barimo:

Burna Boy (Nigeria).

Eddy Kenzo (Uganda)

Tekno (Nigeria)

Akothee (Kenya)

Lij Michael (Ethiopia)

Diamond Platnumz (Tanzania)

Jay Prayzah (Zimbabwe)








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Turatimana gerald2 years ago
    Hhh bruce melody ntabwo ari competent muriri rushanwa kbs uyu numustar wo mu rwanda ntarenga imbibi nibura bashyiramo andy bumuntu kuberako ubwo se yajya stage akavuga ntarurimi azi.....





Inyarwanda BACKGROUND