Abashinzwe gutegura irushanwa rya Afrobasket y’uyu mwaka, bamaze gutangaza ingengabihe y’uko amakipe 16 azesurana kugeza tariki ya 5 Nzeri 2021, ubwo hazamenyekana ikipe yegukanye igikombe.
Iri rushanwa rizabera muri Kigali Arena, rizatangira gukinwa tariki ya 24 Kanama 2021, risozwe tariki ya 5 Nzeri 2021.
Afrobasket 2021, izatangira gukinwa tariki ya 24 Kanama, u Rwanda rukina na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Angola izakine n’ikipe izaba iya gatatu mu itsinda E, Tunisia izakine na Guinée, mu gihe Central Africa izakina na Misiri.
Tariki ya 01-02 Nzeri, nibwo hazakinwa imikino ya ¼ ku makipe azaba yabonye iyo tike, tariki ya 04 Nzeri hakinwe imikino ya ½, mu gihe tariki ya 05 Nzeri hazakinwa umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu n‘umukino wa nyuma.
Afrobasket 2021 igiye gukinwa ku nshuro ya 30, izabera mu Rwanda nyuma yo guhigika ibihugu birimo Senegal, Côte d’Ivoire na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umwanya mwiza u Rwanda rwagiz muri iri rushanwa ni uwa Cyenda mu 2009, hakaba hitezwe impinduka no kwandika amateka mashya muri iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu bikomeye muri uyu mukino.
Uko amakipe azahura muri iri rushanwa
U Rwanda rwitezweho guhindura amateka muri iri rushanwa rudafitemo ibigwi
TANGA IGITECYEREZO