RFL
Kigali

Shaddyboo yishyuriye ibihumbi 500 Frw umusore wari umaze imyaka itatu impamyabushobozi ye yaragwatiriwe n’ikigo

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:9/06/2021 20:39
0


Kuwa 8 Kamena 2021 ni bwo Mbabazi Shadia yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa twitter rwe rukurikirwa n’abantu batandukanye abasaba kumwereka urukundo bakagafasha umusore witwa Uwiduhaye Jean Baptiste wari umaze imyaka itatu impamyabushobozi ye yaragwatiriwe kubera kubura uko yishyura ishuri.



Uwiduhaye Jean Baptiste yanyujije ubutumwa kuri Twitter atabaza buri wese wamufasha kugira ngo abone ubushobozi bw’amafaranga 502,500 Frw yo kwishyura ishuri. Uwiduhaye Jean Baptiste yavuze ko ubwo yari ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye ari bwo ubushobozi bwamubanye buke abura uko yishyura.

Ati “Ngeze mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye, mu muryango wanjye hatangiye kuza ibibazo bitandukanye bituma amikoro yanga.” Uwiduhaye yarangije amasomo ye mu 2018, akaba yarize ubwubatsi mu ishuri ry’imyuga rya Nyanza (Nyanza TVET School) yahoze yitwa ETO Gitarama.

Shadyboo yashimiye abafana nyuma yo kubonera ubufasha Uwiduhaye

Mu myaka itatu amaze adafite impamyabushobozi ye, yavuze ko yahahombeye byinshi dore ko atashoboraga kubona uko asaba akazi. Hadaciyeho n’umunsi umwe Shadyboo yongeye kunyuza ubutumwa ashimira abafana be ndetse abizeza ko azababa hafi abaha inkuru nziza y’uko Uwiduha Jean Baptiste yamaze kubona amafaranga yose.

Yagize ati "(…) Ndagira nshimire abafana banjye mbikuye ku mutima ni mwe mwangize uwo ndiwe imbaraga zose ngira ni mwe muzimpa, nanjye nzajya ngerageza mbabe hafi . Ubu umuvandimwe nta deni agifite. Amafaranga yose yayabonye. ALLAH agumye abogerere imigisha.''

Shadyboo yamaze kubonera amafaranga yose Uwiduhaye 

Uwiduhaye Jean Baptiste yari yanditse asaba ubufasha











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND