Amakipe agera kuri 6 yo mu Bwongereza yahanishijwe akayabo ndetse no gukurwaho amanota.
Hari
hashize iminsi igera ku kwezi amakipe agera kuri 14 agiye mu cyo bise European
Super League, ariko nyuma amakipe atandukanye aza kwikuramo harimo atandatu yo
mu Bwongereza, muri ayo makipe harimo Manchester United, Arsenal, Chelsea,
Manchester City, Liverpool na Spurs.
Ubwo
aya makipe yatangiraga inkundura yo kujya muri iri rushanwa, abafana bayo
babyamaganiye hejuru bavuga ko abayobozi batangiye kubicira amakipe ndetse no
kuyatesha agaciro.
Abafana ntabwo babyiyumvishaga
Muri
iki gitondo, Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru i Burayi ryemeje ko amakipe yose
atandatu yo mu Bwongereza yari yagiye mu irushanwa rya European Super League
agomba guhanishwa gutanga ihazabu ya Miliyoni 22 £ ndetse no kuzakurwaho
amanota y'imyitwarire agera kuri 30.
Amakipe yo mu Bwongereza yemeye gucibwa amande
Chelsea ifite igikombe cya Champions League giheruka, yemeye ko igomba kuzatanga ku mafaranga izahabwa na UEFA. Real Madrid na Barcelona zo muri Espagne zanze kuva muri iri rushanwa hamwe na Juventus byitezwe ko UEFA nayo ishobora kuzayahana bikomeye
TANGA IGITECYEREZO