RFL
Kigali

Man United na Arsenal, mu makipe yahanwe na UEFA kubera kwishora mu irushanwa rya European Super League

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:9/06/2021 18:00
0


Amakipe agera kuri 6 yo mu Bwongereza yahanishijwe akayabo ndetse no gukurwaho amanota.



Hari hashize iminsi igera ku kwezi amakipe agera kuri 14 agiye mu cyo bise European Super League, ariko nyuma amakipe atandukanye aza kwikuramo harimo atandatu yo mu Bwongereza, muri ayo makipe harimo Manchester United, Arsenal, Chelsea, Manchester City, Liverpool na Spurs.

Ubwo aya makipe yatangiraga inkundura yo kujya muri iri rushanwa, abafana bayo babyamaganiye hejuru bavuga ko abayobozi batangiye kubicira amakipe ndetse no kuyatesha agaciro.


Abafana ntabwo babyiyumvishaga 

Muri iki gitondo, Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru i Burayi ryemeje ko amakipe yose atandatu yo mu Bwongereza yari yagiye mu irushanwa rya European Super League agomba guhanishwa gutanga ihazabu ya Miliyoni 22 £ ndetse no kuzakurwaho amanota y'imyitwarire agera kuri 30.


Amakipe yo mu Bwongereza yemeye gucibwa amande

Chelsea ifite igikombe cya Champions League giheruka, yemeye ko igomba kuzatanga ku mafaranga izahabwa na UEFA. Real Madrid na Barcelona zo muri Espagne zanze kuva muri iri rushanwa hamwe na Juventus byitezwe ko UEFA nayo ishobora kuzayahana bikomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND