RFL
Kigali

Karim Benzema ashobora kudakinira u Bufaransa muri EURO 2020

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/06/2021 16:26
0


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa na Real Madrid yo muri Espagne, Karim Benzema, ashobora kutagragara mu irushanwa rya EURO 2020, nyuma y’imvune yagize ku mukino wa Bulgaria agasohoka mu kibuga umukino utarangiye.



Ubwoba n’impungenge ni byose ku Bafaransa ndetse n’abakunzi b’ikipe y’igihugu yabo, nyuma y’imvune yo mu ivi ry’iburyo ya rutahizamu Karim Benzema, ishobora gutuma atazakinira ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yaherukagamo mu myaka itandatu ishize.

Ku wa Kabiri tariki ya 08 Kamena 2021, nibwo ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yatsinze Bulgaria ibitego 3-0, mu mukino wa gicuti mbere y’uko irushanwa rya Euro 2020 ritangira.

Ni umukino, utarahiriye Karim Benzema kuko yasohotse mu kibuga ku munota wa 41, nyuma y’imvune yagize mu ivi ry’iburyo.

Benzema yasimbuwe na Olivier Giroud watsinze ibitego bibiri muri uyu mukino, bituma u Bufaransa bwegukana intsinzi y’ibitego 3-0.

Kugeza magingo aya ntabwo Abaganga b’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa bigeze batangaza igihe uyu mukinnyi azamara w’imyaka 33 y’amavuko azamara hanze y’ikibuga.

Nubwo hari impungenge nyinshi ku mvune ya Benzema, umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Didier Deschamps yatanze ihumure ku bafana b’iyi kipe avuga ko afite icyizere ko azagaruka mu kibuga vuba.

Yagize ati:”Yakubiswe inkweto ku mutsi uri hejuru y’ivi.Yahagaritse gukina kubera ko yumvaga bikomeye ariko ikipe yacu y’abaganga iri ku ruhande rwe. Aragenda amera neza umunsi ku wundi. Nta kibazo mfite iri joro. Nta kintu gikomeye gihari.Twanze kwishyira mu bibazo duhitamo kumusimbuza”.

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa nabyo byashimangiye ko uyu mukinnyi yagize akabazo koroheje katamubuza gukina imikino ya Euro ndetse na nyuma y’umukino yashoboye kwigenza ntawe umutwaye.

Benzema yavunikiye mu mukino wa gicuti u Bufaransa bwatsinzemo Bulgaria

Hari impungenge ko Benzema ashobora kudakinira u Bufaransa muri EURO





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND