Nyuma y'aho Real Madrid yongereye igihe sitade yayo izuzurira, biteganyijwe ko iyi kipe umwaka utaha ishobora kuzakirira imikino yayo kuri Wanda Metropolitano.
Umwaka
ushize w'imikino Real Madrid ni bwo yahisemo kwagura sitade yayo Estadio
Santiago Bernabeu kuko bashakaga ko abantu yakira hiyongeraho abandi bantu
bagera ku bihumbi 20 cya 30.
Real
Madrid ntirakinira ku kibuga cyayo kuva Werurwe 2020 kuko imaze umwaka ikinira
ku kibuga cya Alfredo Di Stefano. Ku gihe
Real Madrid yari yapanze, kuba sitade yabo nkuru yaba yarangiye, cyaje kwigizwa
inyuma bishobora gutuma bakifashisha ikibuga cya Atletico Madrid kugira ngo
barebe ko bajya babona uko bakira abafana ku kibuga.
Sitade ya Real Madrid ubu iri gusanwa
Ikipe
batuye mu mujyi umwe ariko ikaba mucyeba wa minsi yose, yatangaje ko iri
gutegura uko yaha ikibuga mucyeba wabo akajya yakiriraho imikino ye. Real
Madrid nayo ntishaka kuzagira umukino n'umwe yakira nta bafana kandi ifite
ikibazo cy'ubucyene, ubwa bo babona Wanda Metropolitano ariyo mahitamo meza
yihuse
Biteganyijwe
ko ikibuga cya Real Madrid gikuru, gishobora kuzuzura muri Nzeri cyangwa mu
ntangiriro z'Ukwakira uyu mwaka.
TANGA IGITECYEREZO