RFL
Kigali

Abakinnyi 11 bagiye kubanza mu kibuga Amavubi asura Central Africa

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/06/2021 13:56
0


Central Africa igiye kwakira u Rwanda mu mukino wa gicuti wo kwishyura ubera kuri sitade Amahoro i Remera. Umukino ubanza wari wabereye nabwo kuri Sitade Amahoro u Rwanda rwatsinze Central Africa ibitego 2 ku busa, ariko mu bakinnyi babitsinze nta n'umwe wagarutse mu kibuga.



Mvuyekure Emery umuzamu wa mbere w'u Rwanda aragaruka mu izimu, ndetse na Nirisarike Salomon akaza kuba ari we Kapiteni w'ikipe. Nsabimana Eric waje mu ikipe asimbuye Djihad Bizimana na we arabanza mu kibuga.

Mwizamu: Mvuyekure EmeryBa myugariro: Rukundo Denis, Ishimwe Christian, Manzi Thierry, na Nirisarike Salomon mu kibuga hagati: Nsabimana Eric, Ruboneka Bosco, Savio Nshuti, Muhadjiri Hakizimana, na Iradukunda Bertrand, yatakishe Mugunga Yves.


U Rwanda ruri kwitegura imikino yo gushaka tike y'igikombe cy'isi kizaba 2022 ariyo mpamvu yahisemo gukina imikino 2 ya gicuti n'igihugu cya Central Africa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND