RFL
Kigali

Mauro Icardi wa PSG mu biruhuko muri Tanzania – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/06/2021 9:14
0


Rutahizamu w’umunya-Argentine ukinira ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, Mauro Icardi n’umugore we Wanda Nara bari mu biruhuko mu gihugu cya Tanzania aho basuye pariki izwi cyane muri Afurika ya Serengeti.



Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wa 2020/21, abakinnyi batandukanye batahamagawe mu makipe y’ibihugu bahise bajya mu biruhuko mu bice bitandukanye by’Isi aho uyu munya-Argentine yahisemo kujya kubikorera muri Tanzania iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Uyu mukinnyi utaragize umwaka w’imikino ndetse n’ikipe akinira ya PSG ikananirwa kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Bufaransa, yahisemo kujya kuruhukira muri Tanzania mbere yo gutangira umwaka w’imikino wa 2021/22.

Icardi w’imyaka 28 n’umugore we Wanda w’imyaka 34, bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo amafoto bari muri pariki ya Serengeti. Mauro yashyingiranwe na Wanda muri 2014 nyuma yo gufatwa basambana mu ibanga, uyu mugore aca inyuma umugabo we Maxi Lopez nawe uzwi mu mupira w’amaguru.

Icardi utaritabajwe na Argentine mu irushanwa rya Copa America rizatangira tariki ya 13 Kamena 2021, ahembwa asaga ibihumbi 160 by’amapawundi ku cyumweru muri PSG. 

Icardi n'umugore we Wanda Nara barabarizwa muri Tanzania mu biruhuko

Icardi na Nara batembereye muri pariki ya Serengeti

Icardi afotora inyamaswa zo muri Pariki ya Serengeti

Icardi n'umugore we bagize ibihe byiza muri Pariki ya Serengeti

Icardi na bagenzi be bakinana muri PSG ntibahiriwe n'uyu mwaka w'imikino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND