RFL
Kigali

MTN Rwanda ku bufatanye na Hehe Ltd yatanze inkunga ya Miliyoni 6 Frw ku mishinga yahize indi mu buhinzi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/06/2021 9:02
0


Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda ifatanyije n’ikigo cy’ikoranabuhanga, HeHe Ltd, bahembye ba rwiyemezamirimo babiri bafite imishinga y’Indashyikirwa, yahize indi mu buhinzi, aho buri mushinga wahawe miliyoni 3 Frw.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Kamena 2021, ku cyicaro cya MTN Rwanda, i Nyarutarama, habereye igikorwa cyo guhemba imishinga yahize iyindi mu buhinzi uyu mwaka, aho kuri iyi nshuro yafatanyije n’ikigo cy’ikoranabuhanga ry’ubucuruzi, Hehe Ltd mu guhitamo imishinga ifite umwihariko.

Imishinga ibiri yahawe miliyoni 3 z’amanyarwanda kuri buri umwe, yatsinze irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na HeHe Ltd, rigamije guteza imbere no gutera inkunga urubyiruko rufite icyerekezo rwihangiye umurimo.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryatewe inkunga na MTN Rwanda ari nayo yahembye imishinga ibiri yatsinze, rikaba ryaribanze ku mishanga ijyanye n’ubuhinzi ariko yifashisha ikoranabuhanga.

Mark Nkurunziza, ushinzwe Icungamutungo muri MTN Rwanda, yavuze ko bishimiye gushyigikira urubyiruko rufite icyerekezo.

Yagize ati “Twishimiye gufatanya na HeHe muri iyi gahunda yo gutera inkunga ba rwiyemezamirimo bakora ubucuruzi buciriritse bwibanda ku buhinzi ariko bukoresha ikoranabuhanga (e-Commerce).

“Gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi ntako bias, kuko byaragaragaye ko byagize akamaro cyane muri iki cyorezo cya COVID-19”.

Umuyobozi wa HeHe Ltd, Clarisse Iribagiza, yashimiye MTN Rwanda yabateye inkunga yo guhemba iyi mishanga yatsinze, ndetse anavuga ko yizeye ko inkunga aba barwiyemezamirimo babonye igiye kurushaho kubafasha mu bikorwa by’iterambere kandi barushaho gukoresha ikoranabuhanga.

Ba rwiyemezamirimo bahawe inkunga na MTN, batangaje ko byabanejeje cyane kandi ko iki gikorwa cyabateye ingabo mu bitugu, bakaba bagiye kurushaho kugeza kure ibyo bakora bagura imiyoboro y’ikoranabuhanga banyuzaho ibicuruzwa byabo, ndetse bikaba ari no guha agaciro no gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda’.

MTN Rwanda yatanze iyi nkunga muri gahunda yayo isanzwe ikora buri mwaka, cyane cyane mu kwezi kwa Kamena, yo guteza imbere ubuzima rusange bw’Abanyarwanda mu nzego zitandukanye harimo no gushyigikira ibikorwa bya Leta.

MTN Rwanda yahembye imishinga yabaye Indashyikirwa mu buhinzi uyu mwaka

Buri mushinga wahembwe miliyoni 3Frws zo kuwufasha kwagura ibikorwa byabo

Mark Nkurunziza ushinzwe icungamutungo muri MTN yatangaje ko iyi sosiyete yishimiye gushyigikira urubyiruko rufite icyerekezo

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND