RFL
Kigali

Umugore wa Cristiano Ronaldo yahishuye ahazaza h’umugabo we muri Juventus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/05/2021 13:22
0


Umugore wa Cristiano Ronaldo ukinira Juventus de Turin yo mu Butaliyani n’ikipe y’igihugu ya Portugal, Georgina Rodriguez, yakuye benshi mu gihirahiro, avuga ahazaza h’umugabo we bivugwa ko yamaze gukura ibikoresho bye mu mujyi wa Turin ndetse ko yamaze gusezera kuri iyi kipe yari amazemo hafi imyaka itatu.



Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021, ubwo yarimo atembera mu mihanda y’i Madrid muri Espagne, Georgina Rodriguez yabajijwe n’itangazamakuru ku hazaza h’umugabo we Cristiano muri Juventus, nawe ntiyazuyaza akurira inzira ku murima abatekerezaga ko azava i Turin.

Yagize ati”Ntaho azajya. Cristiano azaguma muri Juventus”.

Mu minshi ishize biheruka gutangazwa ko Cristiano yamaze gukura ibikoreho bye mu mujyi w Turin, ndetse atazakinira iyi kipe umwak utaha, kuko ari mu biganiro na Sporting CP y’iwabo muri Portugal.

Kuva yagera muri Juventus, Cristiano yayifashije kwegukana ibikombe bibiri bya shampiyona y’u Butaliyani, gusa kwegukana Champions League byaranze.

Uyu mwaka w’imikino, Juventus yasoje ku mwanya wa kane, yizera kuzakina Champions League ku munsi wa nyuma wa shampiyona, nyuma yuko Napoli ikoze ikosa ikanganya.

Georgina Rodriguez yahishuye ko Cristiano atazava muri Juventus







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND