Umunyarwanda ukina mu kibuga hagati mu ikipe y’igihugu Amavubi, uheruka gutandukana na Waasland Beveren yari amazemo imyaka itatu, Djihad Bizimana, yamaze kwerekeza muri Koninklijke Maatschappij Sportkring Deinze “K.M.S.K DEINZE” yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.
Nyuma y’iminsi micye atangaje ko yatandukanye na Beveren, Djihad yamaze gusinya amasezerno y’imyaka ibiri mu ikipe ya Koninklijke Maatschappij Sportkring Deinze “K.M.S.K DEINZE” yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.
Koninklijke Maatschappij Sportkring Deinze yazamutse mu cyiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino wa 2019/20 nyuma yo kuba iya mbere mu cyiciro cya Gatatu.
Uyu mukinnyi wageze muri Beveren mu 2018, yakoreshejwe mu myaka ibiri ya mbere aho wasangaga ari mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga, ariko nyuma y'uko abatoza bagiye bahinduranywa muri iyi kipe byatumye urwego rwe rusubira hasi, abura amahirwe yo kubanza mu kibuga yewe ntiyagaragara no muri 18 bemewe kuri buri mukino.
Umwaka wa nyuma muri Beveren ntabwo woroheye Djihada kuko atigeze akina imikino myinshi nka mbere ndetse urwego rwe rusubira hasi bigaragarira buri wese, kugeza n’ubwo yitabajwe mu Amavubi atanga umusaruro uri hasi bituma ku yindi nshuro Mashami Vincent atamwitabaza mu ikipe y’igihugu.
Djihad wakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports na APR FC, agiye gukina mu cyiciro cya kabiri mu myaka ibiri iri imbere, mu ikipe ya K.M.S.K DEINZE, ifite intego yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Djihad yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri KMSK DEINZE
Djihad agiye gukina mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi
TANGA IGITECYEREZO