RFL
Kigali

J.Cole yasubiye muri Amerika mbere yuko Patriots yesurana na Ferroviario de Maputo muri ¼ cya BAL

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/05/2021 15:14
0


Umuraperi w'umunyamerika J. Cole wari uri gukinira ikipe ya Patriots yo mu Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League ntabwo azagaragara mu mikino ya 1/4 ndetse n’indi ikurikiyeho kuko yamaze gusubira muri Amerika ku mpamvu ze bwite.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu nibwo J.Cole yuriye rutemikirere asubira muri Amerika irushanwa yari yaje gukina ritarangiye, kuko yakinnye imikino itatu gusa y’amatsinda.

Cole nta makuru arambuye yatanze ku mpamvu zatumye agenda iri rushanwa ritarangiye.

Ikipe yari yaje gukinira ya Patriots BBC biteganyijwe ko mu ijoro ryo kuri uyu wa kane ikina na Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique muri 1/4.

Uyu muhanzi ufite igihembo cya Grammy yakinnye iminota 45 mu mikino itatu yo mu itsinda A yakinnye, aho Patriots BBC yatsinze imikino ibiri igatsindwa umwe na US Monastir yo muri Tunisia iri no muzihabwa amahirwe ku gikombe.

Cole yatsinze amanota atanu, atanga imipira itatu yavuyemo amanota, anasama imipiraitanu yari ivuye mu gakangara 'rebounds'mu mikino yose itatu yakinnye.

Ku wa kabiri, J Cole yakiriwe na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame muri Village Urugwiro, mbere yuko asubira muri Amerika.

UKO AMAKIPE AZAHURA MURI ÂĽ CYA BAL:

Ku wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021

FAP (Cameroun) vs Zamalek (Misiri), saa 17:30

AS Salé (Maroc) vs Atlético Petróleos de Luanda (Angola), saa 21:00

Ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021

AS Douanes (Sénégal) vs US Monastir (Tunisia), saa 17:30

Ferroviário de Maputo vs Patriots BBC (Rwanda), saa 21:00

J.Cole yafashije Patriots BBC mu mikino y'amatsinda

Cole yasubiye muri Amerika mbere yuko Patriots ikina umukino wa 1/4 na Ferroviario de Maputo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND