RFL
Kigali

Ibitego 129 ni byo byabonetse mu mikino y'amatsinda, ishusho rusange y'aho shampiyona igeze

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/05/2021 7:32
0


Harabura umukino umwe ngo hamenyekane ikipe 8 zihatanira igikombe cya Shampiyona ndetse n'ikipe 8 zirwana no kutamanuka mu cyiciro cya 2.



Itsinda A ni ryo risigayemo umukino w'ikirarane uzaba tariki 20 Gicurasi 2021 ugahuza Bugesera FC na Muhanga, ndetse ukaba umukino uzerekana ikipe igomba gusanga APR FC mu cyiciro cy'abagabo.

Amakipe yabonye tike izamuka mu kindi cyirico harimo APR FC, Rayon Sports, Rutsiro As Kigali, Police FC Marine na Espoir FC. Mu gihe As Muhanga, Mukura, Sunrise, Musanze, Etincelles, Gasogi United na Kiyovu Sport zerekeje mu irushanwa ry'umusaraba.


Rutsiro FC ubu yemerewe gukina icyiciro cya mbere umwaka utaha 

Mwibuka ko shampiyona yitabiriwe n'abakinnyi 456 barimo abanyamahanga 60.

Kugeza ubu, hamaze gukinwa imikino 47 yavuyemo ibitego 129 harimo 58 byo mu gice cya mbere na 71 byo mu gice cya 2. Abanyamahanga bafite uruhare rw'ibitego 54, abanyarwanda 75, Amakarita y'imituku ni 8 kandi yose  yabonetse mu mikino yo kwishyura. 


Kiyovu Sport yatanze amafaranga menshi ishaka igikombe ariko ubu igiye kurwana no kutamanuka 

Marine ni yo kipe imaze kwinjizwa ibitego bicye 3, APR FC niyo imaze kwinjiza ibitego byinshi 16. Kuva iyi Shampiyona yatangira hamaze kwirukanwa abatoza 3, Muhanga niyo kipe itarabona inota na rimwe.


APR FC niyo kipe izamutse itsinze imikino yose yo mu matsinda 

Abakinnyi bafite ibitego byinshi ni Hussain Shaban [As Kigali] ufite ibitego 6 Robart Saba [Kiyovu] ufite ibitego 5 abandi bafite ibitego 3.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND