RFL
Kigali

Miss Global Beauty Rwanda: Umutoniwase Nadia ukina muri filime ‘Umuturanyi’ yizeye kwegukana ikamba-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/05/2021 11:45
0


Umutoniwase Nadia uri mu bakinnyi ba filime bagezweho muri iki gihe abicyesha filime ‘Umuturanyi’, yatangaje ko yifitiye icyizere cyo kwegukana ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda 2021, ashingiye ku kuntu ahagaze mu matora yo kuri internet n’imyiteguro akomeje gukora.



Uyu mukobwa w’inzobe w’imyaka 20 abarizwa Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Niwe mukobwa Mukuru mu bana babiri. Amashuri abanza yize kuri Saint Joseph, igihimba rusange yize mu karere ka Muhanga asoreze kuri Saint Joseph muri Kigali.

Nadia avuga ko yakuze akunda filime, ariko ko atiyumvagamo kuzakina. Mu mabyiruka ye, yakunze cyane ibijyanye na Computer ku buryo yumvaga azaba ‘Hacker’ ndetse akaba n’umuntu uzwi mu myidagaduro.

Yagiye yitabira amarushanwa ajyanye no kubyina mu bigo by’amashuri, ndetse rimwe na rimwe bagatwara ibikombe. Avuga ko kubyina abikomora kuri Se ubyina mu Itorero ry’imbyino rya Rugamba Sipiriyani.

Nadia yakoze itangazamakuru ryo kuri Youtube, ari naho Makanika yamuboneye amusaba ko yamwifashisha muri filime ye y’urwenya yise ‘Makanika Comedy’.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Nadia yavuze ko iyi ariyo yabaye intangiriro y’urugendo rwe rwo kwinjira muri filime.

Ati “Kubera ko nari nzwi mu itangazamakuru kuri Youtube baje no kumpamagara bambaza niba nshobora gukina filime. Umuntu wanyegereye ni Makanika afite serie bita ‘Makanika Comedy’ kuko twari tuziranyi ariko bitari cyane.”

Umwaka urashize Nadia atangiye urugendo rwo gukina filime. Avuga ko nyuma yo gukina muri filime ya Makanika, yatangiye no kurambagizwa mu zindi filime zirimo ‘Natacha’ ndetse na ‘Umuturanyi’ ya Clapton yamuhaye izina muri iki gihe.

Yavuze ko ibikorwa n’amahirwe ari byo byamufashije gukina muri filime ‘Umuturanyi’. Ko iyi filime yamutinyuye, imwereka ko inzozi ze yazigeraho.

Ati “Ni byinshi! Ni ukuvuga ngo ikintu cya mbere navuga, yanyeretse ko ibintu byose bishoboka. Yanyeretse ko inzozi nshaka kuzageraho, nyine numva ko nakomeza nkazamuka nkagera kure no ku rwego mpuzamahanga. Yanyeretse ko ibintu byose bishoboka.”

“Yampuje n’abantu. Ikindi yagiye igenda inyubaka...Kuko Clapton ni Director mwiza agerageza ku kwinjiza muri filime ukumva ko nyine uri umukinnyi. Urumva ko ni ibintu byinshi yangejejeho.”

Uyu mukobwa anavuga ko iyi filime yamuhaye inshuti, ndetse ko yishimira buri mukinnyi wese bahurira muri iyi filime. Yavuze ko Rufonsina n'Umukonyine ari abakinnyi badasanzwe yishimira muri iyi filime.

Nadia avuga ko nta muntu n’umwe yigeze agisha inama yo kwitabira Miss Global Beauty Rwanda ahatanyemo, ko n’umuryango we yabibabwiye amaze kwiyandikisha.

Yavuze ko na Clapton bahuriye muri filime yabimubwiye nyuma amusaba kumushyigikira, cyane cyane mu matora yo kuri Internet azasozwa tariki 03 Kamena 2021.

Uyu mukobwa uri ku mwanya wa 8 mu matora, avuga ko yifitiye icyizere cyo kwegukana ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda, kandi ko akomeje imyiteguro kugira ngo n’ibindi byiciro azabyitwaremo neza.

Ati “Ndabyiteguye rwose! Icya mbere nshingiraho ni uko nifitiye icyizere […] Ntarirarenga ndacyafite kwitegura. Kuko ari amarushanwa atandukanye harimo nko kwerekana impano, umukobwa uberwa n’amafoto, uberwa mu makanzu maremare, urumva ko ndacyafite byinshi byo gukora kugira ngo mbe ntaryegukana. Ndumva ntarirarenga, nzaritwara ntakibazo.”

Nadia avuga ko yashakaga no kwitabira Miss Rwanda 2021 ariko abura umwanya. Avuga ko muri ba Nyampinga u Rwanda rufite, Mutesi Jolly Miss Rwanda 2016 ariwe ufite ibikorwa by’indashyikirwa, kandi ko mu mvugo ze agaragaza ko ari umukobwa ushoboye.

Nadia Umutoniwase ukunda ibikorwa bya Bruce Melodie ari ku mwanya 8 mu matora yo kuri internet n’amajwi 1,048 ni mu gihe Gisagara Uwicyeza Landrine afite amajwi 5,831, ari ku mwanya wa mbere.

KANDA HANO UBASHE GUTORA ABAKOBWA BAHATANYE MURI MISS GLOBAL BEAUTY RWANDA

Umutoniwase Nadia ari mu bakobwa 33 bahataniye ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda 2021 iri kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda Nadia ukina muri filime ‘Umuturanyi’ yatangaje ko afite icyizere cyo kwegukana ikamba rya Miss Global Beauty RwandaUyu mukobwa avuga ko filime ‘Umuturanyi’ yamuhinduye ubuzima nyuma ya ‘Makanika Comedy’ na ‘Natacha’

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UMUTONIWASE NADIA UHATANYE MURI MISS GLOBAL BEAUTY RWANDA

">

AMAFOTO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND