Hari byinshi ukwiriye gukora cyangwa ugakorerwa kugira ngo ugere ku rukundo wifuza kandi uzabeho wishimye ubuzima bwawe bwose, aho guharanira kwishima iminota mike mu kirebana ubwiza mu maso n’ingendo ishingiye ku gaharoro.
“Kuki abantu bahitamo kugura inka kandi bashobora
kubona amata ku buntu?”. Ibi abantu benshi ntibabiha agaciro nyamara usesenguye
neza iri jambo wasanga rikwiriye kubahwa. Igitsina gabo gikwiriye kumenya neza ko
umugore muzabana iteka kandi ukamukunda by’ukuri agomba kuba yakuvunnye ndetse
yakuruhije, si umwe ubona bitakugoye n'ubwo nabyo bishoboka.
Dufate urugero ruto, ahari uri mu rukundo n’umuntu
watandukanye n’uwo bashakanye. Aragukunda kandi akora uko ashoboye ngo ubone ibyishimo
ukwiriye. Mu by’ukuri hari abumva ko bakwiriye kubana n’abandi bantu
batandukanye n’abo babanaga kuko batekereza ko ari bo bagira urukundo rw’ukuri bishingiye ku cyatumye batana nk’uko
igitabo cyitwa ngo ‘We Will Just Call
Her Andrea’ kibisobanura.
Umuntu uzaguha urukundo, umuntu uzagukunda by’ukuri
naba yaratandukanye n’uwo babanaga, azagukunda 100% ndetse akwiteho ariko azabiterwa n’uko
akubonaho ibyo yifuza atabonaga mbere. Genzura rero umenye niba uwo muntu
batandukanye batanijwe n’ubusa cyangwa uwo wibwira ko agukunda umenye niba ari
we nyirabayazana, kuko ukwiriye urukundo rwiza kandi ukwiriye umuntu ugufataho
umwanya akakwereka ko agukunda bigatinda, si umunyangeso mbi.
Hari ubwo uzisanga mu mubano n’umuntu utazigera aguha ipeti na rimwe mu buzima. Umuntu utazigera aguha icyizere, umugabo utazigera agushyira mu rugo ngo aguhe ipeti ryo kumubera umufasha, umugabo utazakwita umukunzi no mu bandi.
Ibyo bizaterwa n’uko wamuhaye byose yashakaga mbere y’igihe
bityo ugatuma akurambirwa. Uzaba watumye aba nk’umukire wicara agafata
inkongoro akanywa amata yayahaga agasubika intego yari afite yo kugura
inka. Ntimuzigera mushyingiranwa niba waramuhaye ibyo wakamuhaye nyuma y’ubukwe. Ntuzabona
urukundo wakabonye niba warabikoze. Ukwiriye urukundo rwuzuye.
Kuba waratandukanye na kanaka ntibikwiriye kuguhuma
amaso, ntibikakwirukanse, kuko ukwiriye urukundo rwiza kandi ukwiriye gukundwa
kandi uzagukunda arahari, ari imbere yawe, niba uri kumwirengagiza mugenzure
neza ubundi umuhe umwanya n’urukundo.
TANGA IGITECYEREZO