RFL
Kigali

Abakobwa gusa: Dore igishimisha cyane uwo musore mukundana cyangwa muzakundana

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:15/05/2021 20:50
0


Abakobwa/Abagore benshi bakunze kwibaza bati ’Ese ni iki kimushimisha? Ese ni iki nakora kikamushimisha kurushaho? Reka tukumenere ibanga ry’icyo uwo musore/umugabo akunda kurusha ibindi.



Ubusanzwe abasore cyangwa abagabo bakunda ibintu bikurikira: Imyitozo ngororamubiri, ibiryo (Inkoko, Pizza,…..), gusohokana n’umuntu akunda, akazi ke, amafaranga, umubyeyi we umubyara (Mama) n'ibindi. Ubusanzwe ibi ni byo biri ku isonga mu bibashimisha cyane.

Ese wowe uzi igishimisha uwo mukundana? Ese ubusanzwe umusore mukundana ni iki ashaka ku mubano wanyu ? Intego yo gukundana kwanyu ni iyihe? Ese ni iki ukora ukabona aragusubije cyangwa nawe agusubije urukundo wamweretse? Ibyo bibazo byose n’ibindi tutavuze ni bimwe mu byo abagore cyangwa abakobwa benshi baba bashaka kumenya, ariko kugeza ubu ni wowe wenyine wabasha kubisubiza.

Abagore benshi batekereza ko gufata neza abagabo ari nko gushukisha amenyo icyo akunda guhekenya. Ibi birahabanye cyane. Biratandukanye cyane. Mu by’ukuri ntawavuga ko azi impamvu buri muntu afite icyo akunda ariko abize ubumenyamuntu bazi aho bihurira.

Ubusanzwe umugabo abashaka gukora icyo yifuza ntawe abajije, akenshi abagabo ntibakunda kugisha inama. Umugabo aba azi icyo ukeneye n’icyo wifuza rero aba ashaka kukiguha bimuturutseho. Wowe urasabwa kumukunda gusa no kumwereka urukundo.

Mu gitabo cyiswe ngo ‘How To Get A man To Shersh’ ku mutwe wacyo wa gatandatu harimo amagambo asobanura neza uburyo urukundo rw’umugabo n’umugore bari hagati y’imyaka 20+ 30+ rugeragezwa cyane ku buryo kutubahana no kutamenya icyo umwe ashaka bibageza ku iherezo ryo kubana (Bagatandukana).

Iga kumenya icyo uwo mwashakanye cyangwa uwo mubana ashaka ukimuhe. Mwubahe mu byo ashaka gukora umubere ingabo n’umufasha umufasha kubigeraho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND