RFL
Kigali

Abakina muri Filime 'Menya wirinde' bagiye gukina Filime mu byo basigaranye mu ijambo Madamu Jeannette Kagame yavuze mu Ihuriro ry’Urubyiruko

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:15/05/2021 13:48
0


Abakinnyi ba Filime baherutse kwegukana miliyoni 10 Frw mu marushanwa aterwa inkunga na Imbuto Foundation, ibyo basigaranye mu ijambo Madamu Jeannette Kagame yavugiye mu ihuriro ry’urubyiruko ryiswe 'Igihango cy’urugango' bagize igitekerezo cyo kubikinamo filime igaragaza uko urubyiruko rurikwiye kwimakaza indangagaciro y’ubunyarwanda.




Ibyo basigaranye mu ijambo rya Madamu Jaennette Kagame bagiye kubikinamo filime

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, mu Intare Conference Arena habaye ihuriro ry’urubyiruko ryiswe 'Igihango cy’urugango' ryateguwe hagamijwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Urubyiruko rwitabiriye iri huriro rwibukijwe ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, kwishakamo ibisubizo n’imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ndetse banibutswa ko abakiri bato ari bo bakwiriye kugira uruhare rukomeye mu kunyomoza abagerageza kuyihakana no kuyipfobya.


Iri huriro ryabereye mu Intare Arena

Muri iri huriro hatanzwe ibiganiro byinshi byibanze ahanini ku ruhare rw’urubyiruko mu kunyomoza abapfobya Jenoside bakanayihakana. Edouard Bamporiki Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, yavuze ko abayihakana usanga bakoresha inyandiko n’imbuga nkoranyamaba asaba urubyiruko kugira uruhare mu kubanyomazo kuko ari rwo akenshi rukoresha izi mbuga. 

Madamu Jeannette Kagame witabiriye iri huriro yabwiye urubyiruko ko rugomba gukomera no kurwana ku bunyarwanda. Yongeyeho ko ibi bisaba kumenya neza imikorere y’uwububa wihisha inyuma y’ibisenya ubunyarwanda.

Mu ijambo rikubiyemo byinshi yavuze, abakina muri Filime yitwa “Menya wirinde” [Habiyambere Emannuel na Hafashimana Oreste] bitabiriye iri huriro babwiye InyaRwanda.com ko barikuyemo impamba ikomeye ku buryo ibyo basigaranye bagize igitekerezo cyo kuzabikinamo filime.


Habimana Emmannuel wandika akanakina muri filime "Menya wirinde" ubwo yitabiraga iyi nama

Habiyambere Emmannuel wandika akanakina muri iyi filime yitwa Mudidi yagize ati ”Twarimo tubitekerezaho tuvuga tuti ese ahubwo kuki tudashobora gukora filime imara nk’iminota 40 ntitujyane imbere cyane mu mateka ahubwo byibuza akagaragaza uko abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abavutse mbere yaho gatoya ubumenyi bamaze kugira ku mateka yabaye mu Rwanda”.


Hafashimana Oreste nawe yaritabiriye

Yakomeje agira ati "Ibyo byanarangira noneho tukagaragaza ukwiyubaka guhari byibuze ukaba wagaragaza ko uyu munsi njyewe nshobora gukunda umukobwa wagize ibyo bikomere kandi tukabana akaramata duhumurizanya twese nk'abanyarwanda. Ni igitekerezo dushaka kuzageza kuri Minisiteri y’urubyiruko twabona abafatanyabikorwa tukabikora kandi nkeka ko bizagira umusaruro byibuze ku ruhare rw’urubyiruko mu Rwanda”.


Bazogere uzwi cyane muri filime Nyarwanda nawe yitabiriye iri huriro

Muri iri huriro kandi urubyiruko rwibukijwe ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubundi urubyiruko rwayigizemo uruhare ku buryo imbaraga zarwo zageraga kuri 80% ari nayo mpamvu urubyiruko rw’u Rwanda rukwiriye kugaragaza imbaraga zirenga 80% mu kubaka igihugu. 'Menya wirende' ikinamo benshi mu bafite amazina akomeye muri filime Nyarwanda.


Kwizera Adidas wavutse ku mubyeyi wakoze Jenoside yatanze ubuhamya bukomeye


Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko urubyiruko rudakwiye kurebera mu gihe hari abaharabika igihugu cyabo

REBA HANO EPIZODE NSHYA YA FILIME MENYA WIRINDE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND