Umuhanzi Mr Eazi yasuye Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB mu rwego rwo kumenya amahirwe mu ishoramari ari mu Rwanda.
Uyu muhanzi yagaragaje ko ashishikajwe cyane n'ubugeni n'ubuhanzi. Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, n'iby'imikino y'amahirwe.
Mr Eazi yaganiriye n'abayobozi bakuru muri RDB, barimo Belyse Kaliza ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021. Uyu muhanzi ahagana saa tanu kuri Uyu wa Gatatu yashyize amashusho kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko yitabiriye inama ya mbere ari mu Rwanda.
Ni amashusho agaragaza ko yayafatiye ahantu hakorera Bank of Africa. RDB yatangaje ko ibiganiro bya Mr Eazi n'iki kigo byibanze 'kumwereka ahari amahirwe ho gushora imari mu Rwanda'.
Mr Eazi yagaragaje ko yishimiye aho u Rwanda rugeze mu guhanga udushya, gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana n'ibindi. Mr Eazi agiranye ikiganiro na RDB, nyuma y'uko ageze mu Rwanda mu minsi ibiri ishize aho yitabiriye itangizwa ry'imikino ya Basketball Africa League.
Mr Eazi yaganiriye n'Umuyobozi Mukuru muri RDB Ushinzwe ubukerarugendo na Pariki z’igihugu, Belise Kaliza
Mr Eazi uri mu bakomeye muri Nigeria yasobanuje aho gushora imari mu Rwanda
Mr Eazi wakunzwe mu ndirimbo 'Leg Over' yagiranye ibiganiro n'ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB
TANGA IGITECYEREZO