RFL
Kigali

Umunya-Espagne Luis Fuertes n’Umudage Hans Michael nibo bazavamo umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/05/2021 19:09
0


Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamaze gushyira ahagaragara amazina y’abujuje ibisabwa bagomba guhatanira umwanya w’umuyobozi wa tekinike muri iri shyirahamwe rimaze amezi 10 ritagira umuyobozi kuri uyu mwanya.



Luis Fuertes Sastre ukomoka muri Espagne na Weiss Hans Micheal ukomoka mu Budage ni bo bashyizwe ku rutonde nk'abujuje ibisabwa, mu gihe abandi 25 nabo ba ko bifuza guhatana babwiwe ko batujuje ibisabwa.

Hans Michael ukomoka mu Budage niwe uhabwa amahirwe menshi yo kuzegukana uyu mwanya n’ubundi yahozeho mu myaka 11 ishize mu Rwanda.

Si ubwa mbere Hans Michael yaba agiye kuri uyu mwanya kuko mu 2007-2010 yari ishizwe ibya Tekinike muri FERWAFA ndetse akaba yarabifatanyaga no gutoza ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

Aba bagabo batoranyijwe, bakazamenyeshwa igihe bazakorera ikizamini cyo kuvuga (interview) bakuremo umwe uzaba ushinzwe ibya tekinike muri FERWAFA (technical director).

Ku itariki ya 02 Werurwe 2021, nibwo FERWAFA yashyize hanze umwanya w'ushinzwe ibya tekinike muri iri shyirahamwe, ubundi ababyifuza batangira gutanga ubusabe bwabo.

Muri 25 basabye bakangirwa kubera batujuje ibisabwa, harimo batanu bakomoka mu Rwanda barimo n’umutoza wa Musanze Seninga Innocent na Hitimana Thierry watoje Rayon Sports, mu bangiwe ubusabe kandi harimo umubiligi Ivan Minnaert watoje Rayon Sports.

Uzatorerwa uyu mwanya azasimbura Habimana Hussein wakemanzwe ku musaruro we bituma atongererwa amasezerano.

Babiri nibo byatangajwe ko bujuje ibyangombwa muri 27 basabye uyu mwanya





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND