Gukora muzika biba byiza ariko bikaba akarusho iyo iherekejwe n’impano itangaje, byanashoboka ko ushobora kuba nta mpano ufite ukaririmba uko ubyumva ukaba icyamamare bitewe n’ingufu zibiri inyuma. Amalon na Babo ni abahanzi bafite impano ariko usesenguye neza ntabwo bafite amazina angana muri muzika Nyarwanda.
Aba bahanzi bombi bazwi mu ruhando rw’umuziki nyarwanda bagiye bakora ibihangano bigakundwa cyane
ku rwego rushimishije. Inzu 1K Entertainment ya DJ Pius, yagize uruhare rukomeye
mu kuzamura impano ya Amalon wasinye muri 1Entertainment mu mwaka
wa 2018 ari bwo izina rye ryatangiye kumenyekana
cyane. Amalon yarigaragaje akora indirimbo zakoze ku mitima y’abakunda
muzika.
Dj Pius yazamuye izina rya Amalon
Iyo uvuze izina Amalon,
ikiza mu gutwi kwa benshi ni ‘Yambi’ indirimbo yabaye Virusi mu bantu batari bacye. Amalon kandi yamenyekanye cyane mu
ndirimbo ze ku giti cye nka;
Byakubaho, Ngirente, Impanga, Byukuri, akumvikana kandi mu ndirimbo nka
Derila yakoranye na AllySoudy, Single yakoranye na Weasel wo muri Uganda. Amalon kandi
afite igitero cyakunzwe mu ndirimbo ‘Karibu Nyumbani’ ya Zizou Al Pacino
yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda.
Impano ya Amalon
ifite abahanzi bake mu Rwanda, ubu ari mu bahanzi beza mu Rwanda. Nyuma yaho
uyu muhanzi avuye muri 1K Enterteinment yamufashaga mu bya muzika, iyi nzu
yahise isinyisha umuhanzikazi Babo nk’uwaziba icyuho Amalon yasize muri 1K.
Babo ubusanwze akora muzika ariko ugasanga indirimbo ze zitagera kure, nta ndirimbo ye ku giti cye yafashe, ni umuhanzi utagereranya na Amalon ku mpano n’ubuhanga. Babo nawe ni umuhanga muri muzika ariko si nka Amalon. Yamenyekanye mu ndirimbo yakoranye na Urban Boyz izirmo ‘Ich Liebe Dich’,’Turn Up’, izi nizo ndirimbo agaragaramo zazamuye izina rye.
Babo umuhanzikazi wamaze gusinya muri 1K
1K Entertainment ni
inzu twavuga ko ifite izina rikomeye. Amalon akiva muri 1K, ni byiza gusimburwa
na Babo ariko byari kuba akarusho humvikanye umuhanzi usanzwe ufite izina riremereye wabasha kuziba
icyuho cya Amalon aho kugira ngo haze uwo
arusha izina n'impano.
Gusa ntitwakwirengagiza
ku ishoramari rya 1K, bagomba kwita mu kuzamura umuhanzi ariko banareba ku
nyungu za Kompanyi. Babo ukorera muzika mu Budage akaba Mwishywa wa Dj Pius, ni umuhanzikazi twavuga
ko n’ubusanzwe wishoboye ufite amafaranga menshi ku buryo bitanagutangaza
akoranye indirimbo n’umuhanzi w’ikirangirire
haba mu Rwanda no mu mahanga. Akigera muri 1K Entertainment, yahise asohora indirimbo
yakoranye na The Ben yise ‘Go Low’.
TANGA IGITECYEREZO