RFL
Kigali

Ese Babo ni impano irenze Amalon yabasha gutumbagira no kuziba icyuho muri 1K Entertainment ?

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:11/05/2021 12:33
1


Gukora muzika biba byiza ariko bikaba akarusho iyo iherekejwe n’impano itangaje, byanashoboka ko ushobora kuba nta mpano ufite ukaririmba uko ubyumva ukaba icyamamare bitewe n’ingufu zibiri inyuma. Amalon na Babo ni abahanzi bafite impano ariko usesenguye neza ntabwo bafite amazina angana muri muzika Nyarwanda.



Aba bahanzi bombi bazwi mu ruhando rw’umuziki nyarwanda bagiye bakora ibihangano bigakundwa cyane ku rwego rushimishije. Inzu 1K Entertainment ya DJ Pius, yagize uruhare rukomeye mu kuzamura impano ya Amalon wasinye muri 1Entertainment mu mwaka wa 2018 ari bwo izina rye ryatangiye kumenyekana cyane. Amalon yarigaragaje akora indirimbo zakoze ku mitima y’abakunda muzika.


Dj Pius yazamuye izina rya Amalon

Iyo uvuze izina Amalon, ikiza mu gutwi kwa benshi ni ‘Yambi’ indirimbo yabaye Virusi mu bantu batari bacye. Amalon kandi yamenyekanye cyane mu ndirimbo ze ku giti cye nka;  Byakubaho, Ngirente, Impanga, Byukuri, akumvikana kandi mu ndirimbo nka Derila yakoranye na AllySoudy, Single yakoranye na Weasel wo muri Uganda. Amalon kandi afite igitero cyakunzwe mu ndirimbo ‘Karibu Nyumbani’ ya Zizou Al Pacino yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda.


Impano ya Amalon ifite abahanzi bake mu Rwanda, ubu ari mu bahanzi beza mu Rwanda. Nyuma yaho uyu muhanzi avuye muri 1K Enterteinment yamufashaga mu bya muzika, iyi nzu yahise isinyisha umuhanzikazi Babo nk’uwaziba icyuho Amalon yasize muri 1K.

Babo ubusanwze akora muzika ariko ugasanga indirimbo ze zitagera kure, nta ndirimbo ye ku giti cye yafashe, ni umuhanzi utagereranya na Amalon ku mpano n’ubuhanga. Babo nawe ni umuhanga muri muzika ariko si nka Amalon. Yamenyekanye mu ndirimbo yakoranye na Urban Boyz izirmo ‘Ich Liebe Dich’,’Turn Up’, izi nizo ndirimbo agaragaramo zazamuye  izina rye.


Babo umuhanzikazi wamaze gusinya muri 1K

1K Entertainment ni inzu twavuga ko ifite izina rikomeye. Amalon akiva muri 1K, ni byiza gusimburwa na Babo ariko byari kuba akarusho humvikanye umuhanzi  usanzwe ufite izina riremereye wabasha kuziba icyuho cya Amalon aho kugira ngo haze uwo arusha izina n'impano.


Gusa ntitwakwirengagiza ku ishoramari rya 1K, bagomba kwita mu kuzamura umuhanzi ariko banareba ku nyungu za Kompanyi. Babo ukorera muzika mu Budage akaba Mwishywa wa Dj Pius, ni umuhanzikazi twavuga ko n’ubusanzwe wishoboye ufite amafaranga menshi ku buryo bitanagutangaza akoranye indirimbo n’umuhanzi w’ikirangirire haba mu Rwanda no mu mahanga. Akigera muri 1K Entertainment, yahise asohora indirimbo yakoranye na The Ben yise ‘Go Low’.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Louise2 years ago
    Njyewe ndumva kuba amalon yaravuye muri 1k ntacyo bitwaye kandi kuba ya simbiwe numuhanzikazi babo nabyo nibyiza... Yego amalon arusha babo izina nimpano kandi mwibukeko bucya bushira ejo babo ashobora gukora iyo bwabaga agakora cyane agasimbura amalon byeruye ..





Inyarwanda BACKGROUND