RFL
Kigali

Minisitiri Munyangaju yaganiriye n’abakinnye Tour du Rwanda 2021

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/05/2021 17:46
3


Minisitiri wa Siporo Hon. Munyangaju Aurore Mimosa yakiriye abakinnyi bakubutse muri Tour du Rwanda 2021, basasa inzobe ku cyabaye intandaro y’umusaruro mubi babonye, basaba impinduka mu gutegura irushanwa ry’umwaka utaha.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021, nibwo Minisitiri Munyangaju yahuye n’abakinnyi 15 bari mu makipe atatu yahagarariye igihugu muri Tour du Rwanda 2021, baganira birambuye ku musaruro bavanye muri iri rushanwa.

Binyuze ku rukuta rwabo rwa Twitter, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko yaganiriye n’abakinnyi bitabiriye Tour du Rwanda 2021.

Yagize ati” Muri aka kanya Minisitiri wa Siporo @AuroreMimosa ari kuganira n' abakinnyi b'abanyarwanda bitabiriye @tour_du_Rwanda”.

Kapiteni w'Ikipe ya Benediction Ignite Byukusenge Patrick wavuze ahagarariye abakinnyi, yasabye ko bahabwa imyiteguro ihagije n'amarushanwa kugira ngo bazatware @tour_du_Rwanda mu bihe biri imbere.

Yagize ati” Tubonye imyiteguro n'amarushanwa twatwara n'iyi Tour du Rwanda kuko kubona umwana muto ukinnye bwa mbere nka Muhoza Eric yitwara neza ni ikimenyetso cy'uko bishoboka”.

Abatoza b'amakipe yitabiriye @tour_du_Rwanda bashimye uko Minisiteri na Federasiyo babaye hafi no kuba Minisitiri yabasuye, bavuga ko uko abakinnyi bitwaye muri @tour_du_Rwanda byaturutse ku kuba batarabonye imyiteguro ihagije kubera #COVID19. #MINISPORTS na #FERWACY byabijeje gufatanya mu gutegurira hamwe amarushanwa ateganijwe mu minsi iri imbere kandi n’ubusabe bwabo bukaba bwakiriwe.

Umutoza wa Team Rwanda, Sempoma Felix yagize ati” Ntabwo 2.1 yadutera ubwoba kuko La Tropicale twarayitwaye, Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gutwara Tour du Rwanda, ikibazo ni uburyo amakipe yitegura n'ibikoresho”.

Umutoza wa SACA, Adrien Niyonshuti yagize ati” Twicaye aha n'aba bayobozi ngo tuganira kucyatumye tubura intsinzi. Kuva 2009, twategurwaga igihe gihagije, abakinnyi babahaga hamwe bahumeka umwuka umwe Nta bikoresho amakipe afite, hakwiye impinduka niba tuzakira shampiyona y'Isi 2025”.

Mu ijambo rye, Minisitiri Munyangaju yagize ati” Duhuye nyuma ya Tour du Rwanda ngo turebe icyabuze kugira ngo ubutaha umusaruro uzaboneke. Twicaranye nk'amakipe yose kuko mwari muhagarariye igihugu. Imyiteguro yari igoye kubera umwaka tumaze duhanganye na COVID-19”.

Umunya-Espagne w’imyaka 26, Cristian Rodriguez Martin ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa niwe wegukanye irushanwa rya Tour du Rwanda 2021, mu gihe Umunyarwanda wasoje hafi muri iri  rushanwa ni Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite wasoje ku mwanya wa 18 arushwa iminota 15’52” mu gihe Byukusenge Patrick nawe ukinira Benediction yasoje ku mwanya wa 23 arushwa iminota 37’30”.


Minisitiri Munyangaju yaganiriye n'abakinnyi 15 bakinnye Tour du Rwanda 2021

Minisitiri Munyangaju na Perezida wa FERWACY Murenzi Abdallah

Abakinnyi basabwe kwitabwaho bagategura irushanwa ry'umwaka utaha





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • vava2 years ago
    Ariko nka ministiri yumva abakinnyi basasa inzobe gute hari abatoza nababayobora ubu se Adrien wabujije moise warumaze iminsi ayoboye niwe uzavuga ukuri harya Hadi yabiretse ate mwubahe abakinnyi murebe ko icyubahiro nubutunzi mutabibona Murenzi twari tukwizeye ariko ntangiye gushidikanya
  • Emely2 years ago
    Umukinnyi wigare nahabwe agaciro nkako abandi bakinnyi bahabwa urebe ko batabona uwo musaruro naho gusasa inzobe ntibyari gukunda keretse iyo baza gufata abannyi gusa
  • Angelo2 years ago
    Umukinnyi na minister ngo hasaswe inzobe?? Ubwo c umutoza umutoza hagati aho yabibona ate?





Inyarwanda BACKGROUND