RFL
Kigali

Ni urwego ruri hasi cyangwa habayeho kwigumura? Ukuri ku cyihishe inyuma y’umusaruro mubi w’Abanyarwanda muri Tour du Rwanda 2021

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/05/2021 13:19
2


Kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Gicurasi, ni bwo hasojwe Tour du Rwanda 2021 yegukanwe n’umunya-Espagne ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa, Cristian Rodriguez, mu gihe Umunyarwanda wasoje hafi yabaye uwa 18 arushwa iminota hafi 16, ikaba ariyo nshuro ya mbere bibaye mu mateka y’iri rushanwa ko mu bakinnyi 15 ba mbere haburamo umwenegihugu.



Rodriguez yegukanye Tour du Rwanda 2021 akoresheje amasaha 22h49’51” akurikirwa na Piccoli James yarushije amasegonda 17. Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite yasoje ku mwanya wa 18 arushwa iminota 15’52” akaba ariwe munyarwanda wasoje ku mwanya wa hafi mu irushanwa ry’uyu mwaka,  mu gihe Byukusenge Patrick nawe ukinira Benediction yasoje ku mwanya wa 23 arushwa iminota 37’30”.

Ni ryo rushanwa rya mbere Abanyarwanda bagaragaje urwego ruri hasi cyane, kuko ni ubwa mbere bibaye mu mateka ya Tour du Rwanda ko nta munyarwanda ugaragara mu bakinnyi 15 ba mbere b’irushanwa. 

Iriheruka mu mwaka ushize, Mugisha Moise ukinira SACA utarakinnye iry’uyu mwaka yari yasoje ku mwanya wa kabiri asizwe n’umunya-Eritrea Tesfazion Natnael wegukanye Tour du Rwanda 2020.

Biragoye cyane gusobanurira umuntu ko imihanda ukiniramo umunsi ku munsi, witorezamo ijoro n’amanywa, ufite ibikoresho biri ku rwego rwiza, warangiza ntugaragare mu bakinnyi 15 beza b’irushanwa, kandi na mbere batarabona ibikoresho bihagije barahatanaga bagaharanira ishema ry’igihugu, bagasoza mu myanya y’imbere ndetse rimwe na rimwe bakanaryegukana.

BYATANGIYE GUTE KUGIRA NGO BIGERE KURI URU RWEGO?

Tariki ya 24 Ugushyingo 2020 ni bwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare bakiriwe n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’uyu mukino (FERWACY) bashimirwa ubutwali bagize muri Cameroun nyuma yo kwegukana irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya.

Muri uwo muhango, Nkuranga Alphonse wari uyoboye itsinda ryari ryerekeje muri Cameroun, yasabye Perezida wa FERWACY ku bakorera ubuvugizi, bakajya bafatwa nk’uko abakinnyi b’ikipe z’igihugu mu yindi mikino bafatwa.

Yagize ati "Twari dutwaye ubutumwa bw’igihugu, baduhaye ibendera ngo tugihagararire. Twagize urugendo rwiza, twahasanze ubushyuhe bwinshi kandi nta mwanya wo kumenyera uhari.

"Nyakubahwa Abdallah Murenzi udukorere ubuvugizi ku nzego zibishinzwe, aba bakinnyi bakwiye agahimbazamusyi. Niba hari abahembwa kubera umukino batsinze, aba bajya bashimirwa kuri stage/étape batsinze hakabaho n’isiganwa ukwaryo".

Mu ijambo rye, Mugisha Samuel wegukanye igihembo cy’uwahize abandi mu kuzamuka (Meilleur grimpeur) muri iryo rushanwa, yavuze ko agaciro gahabwa indi mikino gakwiye no kugera mu magare.

Yagize ati "Mudukorere ubuvugizi natwe tujye tubona agahimbazamusyi n’impamba y’urugendo binatere imbaraga abana bari inyuma bumve ko umukino w’amagare ari umukino ukwiriye guhabwa agaciro nk’iyindi".

Murenzi Abdallah uyobora FERWACY yavuye aho abijeje ubuvugizi kandi mu gihe kitarambiranye.

GUKURWA MU IRUSHANWA KWA MUGISHA MOISE BYAKURUYE UMWUKA MUBI

Nyuma y'uko Mugisha Moise wari wabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2020 ndetse wari no mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iya 2021 akuwe ku rutonde rw’abagomba gukina iri rushanwa ku munota wa nyuma kubera amakimbirane yagiranye n’umutoza we muri SACA, yari yashinje umutoza we Niyonshuti Adrien kumukubita ndetse atabikoze inshuro imwe kuko yabikoze inshuro enye mu bihe bitandukanye.

Nyuma y'uko uyu mukinnyi akuwe ku rutonde rw’abagombaga gukina iri rushanwa, bagenzi be babifashe nabi, bavuga ko badahabwa agaciro bakwiye ndetse batanahabwa uburenganzira bwabo nk'uko amakuru yizewe agera ku INYARWANDA abihamya.

IMYITOZO IDAHAGIJE

Kubera icyorezo cya COVID-19, ntabwo Abanyarwanda bigeze babona umwanya uhagije wo gukora imyitozo cyangwa ngo babone amarushanwa ahagije abategura neza irushanwa bari bagiye guhuriramo n’abakinnyi bakomeye bakina amarushanwa akomeye ku Isi arimo na Tour de France.

Ugereranyije n’amarushanwa Abanyarwanda bakinaga mbere y'uko bakina Tour du Rwanda, n’ayo bakinnye bitegura irushanwa ry’uyu mwaka, usanga bihabanye cyane kuko bitewe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus zatumye amwe mu marushanwa asubikwa andi akurwaho.

ABAKINNYI BARIGUMUYE BITANGA BIZIGAMYE MURI TOUR DU RWANDA 2021

Amakuru umwe mu bari hafi y’abakinnyi b’Abanyarwanda bakinnye Tour du Rwanda 2021 yahaye InyaRwanda.com avuga ko Abakinnyi bategereje ko hari icyo ubuyobozi bwa FERWACY bubatangariza ku bijyanye n’icyifuzo bwabagejejeho mu mpera za 2020, ariko ntibagira icyo babitangazaho ahubwo babasaba gukorana imbaraga no kwitanga muri iri rushanwa.

Amakuru avuga ko mbere yo gutangira iri rushanwa, abanyarwanda 15 bagombaga gukina Tour du Rwanda 2021 ndetse na bamwe mu batoza bakoze inama zirenze ebyiri rwihishwa, bemeranya gukora ibishoboka byose bakagaragaza akababaro kabo kugira ngo inzego bireba zikubite agashyi.

Abakinnyi bemeranyije ko bagomba kugabanya imbaraga bakoreshaga mu marushanwa yatambutse, kuko nta shimwe rigaragara babona iyo bitwaye neza. Umwe mu bakinnyi baganiriye na InyaRwanda.com, tutari butangaze amazina ye ku bw'umutekano we, yavuze ko nta gaciro abakinnyi b’amagare bahabwa ugereranyije n’abandi bakinira izindi kipe z’igihugu.

Yagize ati ”Ntabwo duhabwa agaciro kamwe n’abandi bakinnyi bakinira ikipe z’igihugu, dutwara imidali myinshi mu marushanwa atandukanye ariko ugasanga nta shimwe, nta terambere ry’umukinnyi ukina umukino w’amagare mu Rwanda, igihe kirageze ko natwe duhabwa agaciro nk’abakinnyi bahesha ishema igihugu kenshi”.

Babiri mu bakinnyi b’abanyarwanda, Areruya Joseph na Munyaneza Didier ‘Mbappe’ bavuye mu irushanwa mu duce tubiri twa mbere, ibintu bitavuzweho rumwe kuko nta shyaka bagaragaje mu kibazo bahuye nacyo.

HAKORWA IKI HAGATEGURWA UMUSARURO MWIZA MURI TOUR DU RWANDA 2022?

Minisiteri ya Siporo ‘MINISPORTS’ na ‘FERWACY’ barasabwa kwegera abakinnyi bakabaganiriza bakabatega amatwi kandi bakababwiza ukuri ku byabaye, ibibazo by’amikoro bivugwa mu mukino w’amagare bigakemurwa, ubundi hagategurwa imyitozo n’amarushanwa ahamye azafasha abakinnyi kwitegura neza.

Igisubizo kirambye kiri mu maboko y’izi nzego zireberera iterambere ry’uyu mukino, bitabaye ibyo uyu mukino waba urimo urerekeza habi ndetse n’abawukina ntaho baba berekeza, nta n’urugero rwiza rwaba ruhabwa abakiri bato bifuza gukina uyu mukino.

Ntabwo Abanyarwanda bitanze uko bikwiriye muri Tour du Rwanda 2021

Ikibazo kizakemurwa na MINISPORTS na FERWACY hamwe n'abakinnyi bakina uyu mukino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rukundo2 years ago
    Football Iva Chan Cameroon babonye buri umwe 10.000 hi fr.biteye isoni na gahunda abo basore bararengana
  • Ngaboyisonga2 years ago
    Ntabwo bikwiriye tu





Inyarwanda BACKGROUND