RFL
Kigali

Cristian Rodriguez Martin ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa yegukanye Tour du Rwanda 2021 -AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/05/2021 13:33
0


Umunya-Espagne w’imyaka 26, Cristian Rodriguez Martin ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa niwe wegukanye irushanwa rya Tour du Rwanda 2021, nyuma yo kwegukana agace ka munani ari nako ka nyuma mu irushanwa ry’uyu mwaka kakiniwe mu mujyi wa Kigali.



Agace ka nyuma kari gafite ibilometero 75.3, Rodriguez yakanyonze mu masaha 2h05’06” akurikirwa na Piccoli James wa Israel warushijwe amasegonda 12, Umunya-Eritrea Zerai wasoje ku mwanya wa gatatu yarushijwe amasegonda 14.

Umunyarwanda waasoje hafi muri aka gace ni Byukusenge Patrick wabaye uwa 22 arushijwe 1’58” akaba yakurikiranye na Manizabayo Eric warushijwe 2’03”.

Kwegukana agace k’uyu munsi byatumye uyu munya-Espagne, Cristian Rodriguez Martin yegukana Tour du Rwanda 2021 akoresheje amasaha 22h49’51” akaba yakurikiwe na Piccoli James yarushije amasegonda 17, Umunyamerika Alex wasoje ku mwanya wa gatatu yarushijwe amasegonda 51.

Umunyarwanda wasoje hafi mu irushanwa ry’uyu mwaka ni Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite wasoje ku mwanya wa 18 arushwa iminota 15’52” mu gihe Byukusenge Patrick nawe ukinira Benediction yasoje ku mwanya wa 23 arushwa iminota 37’30”.

Nibwo bwa mbere Tour du Rwanda irangiye nta munyarwanda usoje agace k’irushanwa cyangwa urutonde rusange ari muri 15 ba mbere.

Nk’ibisanzwe kandi kuva Tour du Rwanda yashyirwa ku rwego rwa 2.1, nta munyarwanda uregukana agace na kamwe k’irushanwa.

Rodriguez asimbuye umunya-Eritrea Tesfazion Nathnael wari wegukanye irushanwa ry’umwaka ushize.

UKO AGACE KA NYUMA KAGENZE

Agace ka nyuma ka Tour du Rwanda2021 kakinwe uyu munsi, kari gafite ibirometero 75,3, katangiriye ku i Rebero kuri Canal Olympia ndetse kakaba ari naho kasorejwe.

Abakinnyi bahagurukiye ku i Rebero- Merez Gikondo-Rwandex- Kanogo- Gikondo round about- Rwarutabura-Miduha- RP Nyamirambo- Kwa Mutwe- Onatracom- Apacope- Kinamba- Kanogo- Rugunga- Segeem, hose bazenguruke inshuro eshatu.

Abasiganwa barahagurutse, bagiye gukora agace ka 8 ari nako kanyuma. Baragenda 5,2 KM mbere yo gutangira isiganwa nyirizina.

KM7- Abakinnyi 12 bamaze gusohoka mu gikundi, ikipe ya Total Direct Energie iri gucungira hafi nk'ikipe ifite Maillot jaune.

Amanota ya mbere yo kuzamuka (Rebero): Manizabyo Eric, Main Kent na Sanchez.

KM 10 - Abakinnyi batanu ubu ni bo bari imbere: Manizabayo (Bénédiction), Main (ProTouch), Sanchez na Suaza (Medellin), Rolland (B-B Hotels)

Lennert Teugels (Tarteletto) ari hagati y’igikundi n’abakinnyi bacomotse. Igikundi cyasizwe amasegonda 15.

KM 27 - Imbere hayoboye abakinnyi babiri basize bane babakurikiye amasegonda, basiga kandi umunota umwe igikundi kirimo benshi.

Amanota yo kuzamuka umusozi wa 3: Sanchez, Hivert, Suaza.

Abakinnyi bamaze kunyonga ibilometero 36, ikinyuranyo kigeze ku masegonda 47 hagati y’abakinnyi babiri bari imbere na bane babakurikiye. Ikiri hagati y’igikundi n’abari imbere cyo cyakomeje kuba umunota umwe.

Abakinnyi bamaze kuzamuka kwa Mutwe (Mur de Kigali) ku nshuro ya kabiri, batandatu bari imbere ni Rolland, Nsengimana, Teugels, Manizabayo, Main, Suaza.

KM 42 -Abakinnyi 6 b'imbere basize abandi amasegonda 24'.

KM 45 - Rolland Pierre wegukanye agace ka 6 na Suaza bagerageje gusiga abo bari kumwe imbere.

KM 47 - Rolland Pierre na Suaza bamaze gushyiramo amasegonda 18', kuri bane babakurikiye, n'amasegonda 48 ku gikundi cy'inyuma

Mu gihe bari gukina kilometero 20 za nyuma, Suaza wa Medellin ari imbere wenyine aho yasize abandi amasegonda 30.

Amanota yo kuzamuka ku nshuro ya 6: Suaza, Vahtra, Quintero.

Mu minota iri hagati ya 10 na 20 baraba basoje irushanwa

KM 67 - Suaza ari gusiga abamukurikiye amasegonda 17'.

KM 3 za nyuma, Umufaransa Rolland Pierre ari imbere wenyine akaba yasize bagenzi be

KM 2 – za nyuma, Cristian Rodriguez ufite maillot jaune ubu ari imbere wenyine

Cristian Rodriguez niwe wegukanye Tour du Rwanda 2021 nyuma yo kwegukana agace ka nyuma kakiniwe mu mujyi wa Kigali.


Abanyarwanda bagowe cyane n'irushanwa ry'uyu mwaka

Abakinnyi bazamuka kwa Mutwe

Rodriguez yegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2021ahita yegukana irushanwa

Rodriguez yahise yegukana Tour du Rwanda 2021

Abakinnyi 10 ba mbere muri Tour du Rwanda 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND