RFL
Kigali

MU MAFOTO: Urugendo rw’ubuzima bushaririye bwa Fatakumavuta wacunze ibipangu by’abakire nk'Umusekirite

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:8/05/2021 13:41
3


Sengabo Jean Bosco wamamaye mu ruhando rw’imyidagaduro nka Fatakumavuta ubu ni umuntu uzwi cyane muri uru ruganda bitewe n’ishyaka ndetse n’umurava akorana mu kazi ke ka buri munsi. Ubu ni umunyamakuru kuri Flash Tv mu biganiro bitandukanye birimo Flash Mix na 10 Zacu.



Fatakumavuta wabaye umusekirite akirangiza amashuri yisumbuye, yashaririwe n’ubuzima cyane, agana inzira yo gucunga ibipangu by'abakire nk'uko abyivugira. Uyu mugabo utazuyaza kuvuga ubuzima bushaririye yaciyemo avuga ko bishobora kubera abakiri bato impamba y’ubuzima bwabo.

Uyu mugabo wakuriye mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Gitega, avuga ko abana benshi bari mu kigero cye babaswe n’ibiyobyabwenge, mu kwirinda kuba nkabo akirangiza kwiga, umusekirite wakodeshaga mu gipangu iwabo yaramuganirije aramubwira ati (..) "Umva rero dore urarangije kandi nakujyana ku kazi ukaba umusekirite (security guard)". Yarabyemeye kuko yabonaga uwo musore ari umuntu wiyubashye atangira urugendo rw’ubusekirite. 

Hashize amasaha macye Fatakumavuta ashyize ku rubuga rwa Instagram ifoto yambaye imyenda y’akazi k’ubusekirite yakoraga. Kuri iyo foto hariho ibitekerezo bigera kuri 360 birenga. Abantu benshi batangajwe n’ubuzima uyu mugabo yaciyemo bushaririye akabasha kugera aho ageze ubu ndetse akaba ari n'umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bakomeye muri iki gihugu. 

Iyi foto yakurikiwe n’indi yatangaje abantu ubwo yari ari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo 'Nzakubahafi' abantu batangira kumenya ubuzima bwe ndetse n’uburyo yatangiye ari umuhanzi, inzira yaciyemo kugira ngo ibihangano bye bimenyekane, n’uburyo yaje kureka umuziki. Ibi byose bikaba biri mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Nka INYARWANDA tumaze kubona ayo mafoto twamwegereye atubwira ko koko yaciye mu buzima bushaririye ariko byamusabye guhagarara kigabo ndetse nk’umuntu wari ufite intego ashaka kugeraho byaramworoheye cyane.

Fatakumavuta yaduhaye indi foto iduhamiriza neza iby'aya makuru ubwo yari ari gukamera muri Primus Guma Guma Super Star ya 2015 aranayidusobanurira ndetse avuga n’uburyo byagenze kugira ngo ashinge inzu itunganya amashusho. Ifoto yahaye InyaRwanda.com yari atarayishyira no ku rukuta rwe rwa instagram. 

 

Yagize ati "Iyi niyo yari imbunda ikaba n’isuka yanjye mu mwaka wa 2015 nyuma yo gukorana imyaka 3 na Chid The director ukongeraho undi mwaka umwe. Nabanye na Fayzo pro nari maze kumenya byinshi muri 'Video production' ndetse nahise nshinga inzu itunganya amashusho nyita 'Gtg Pictures', nakoreye video abahanzi barimo Lucky_coco, Gisa cy'Inganzo, M-Izzo n’abandi".

"Muri uwo mwaka ni bwo inshuti yanjye Bagenzi Bernard twari twariganye mu wa kane w’amashuri yisumbuye kuri ETM yatsindiye isoko ryo gufata no gutunganya amashusho muri Primus Guma Guma Super Star yategurwaga na EAP Rwanda na Bralirwa, ni bwo Bagenzi Bernard yampaye akazi ko gufata amashusho muri ibyo bitaramo bya Guma Guma aho nakoranaga n’inshuti yanjye y'akadashoka Chid The Director".

Ati "Tugarutse kuri iyi foto hano ni Rusizi Roadshow muri PGGSS5 2015, muri ibi bitaramo niho naboneye neza itangazamakuru ry imyidagaduro uko rikora wenda navuga abandikaga barimo Murungi Sabin, Selemani, Rutaganda, hanyuma abafotoraga Sean P na K John n’abakoreshaga amajwi barimo, Faustinho Simbigarukaho abafataga amashusho bandi abenshi babaga ari abo ku binyamakuru byandika nk’InyaRwanda.com, Igihe n'umuseke".

Muri iyo myaka nta camera nyinshi zabaga mu bitaramo, umunsi umwe rero nicaye mu rugo ndi kureba Contact tv nabonyeho Faustinho Simbigarukaho ari gukora urubuga rw’imikino birantungura cyane kuko nari muzi mu bitaramo ariko ntazi aho akora, ni bwo nashatse nimero ze ndamuhamagara musaba ko yamfasha nanjye nkabona akazi kuri Contact tv".

Yakomeje ati "Ni bwo yabingiriyemo ampuza na Ricky_dixons yahise ampa akazi mpita ntangira gukora kuri Contact tv nkora ikiganiro kitwaga CMC nagikoze imyaka 5 ubu page yacyo yitwa Urukuta. Wakwibaza ngo narabyutse numva mbaye umunyamakuru, oya rwose nsubiye inyuma cyane mu cyiciro rusange nateguraga ibitaramo mu kigo nigagamo i Karongi muri Groupe Scolaire de Gisovu;

Niganaga na Bahati Makaca hanyuma ndi mu ngando (itorero) mu mwaka wa 2009 nayikoreye muri APACE Kabusunzu niho natangiriye umwuga w’itangazamakuru kuri yo site ninjye wari umunyamakuru w'ubukorera bushake. Umugabo Nick Dimpoz twari kumwe we abyina mu itorero ryitwaga Ingangare ubu ni umuhanzi akaba n’umukinnyi w’amafirime".

  

Fatakumavuta yavuze ko iyi ari impamba ku rubyiruko kugira ngo rurebe ubuzima bwaciyemo kubera ko ari inyigisho nziza ku muntu wifuza gutera imbere.

     


Fatakumavuta ari mu banyamakuru bakomeye mu myidagaduro








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ufiteyezu Jean pierree2 years ago
    Fatakumavuta ni umugabo wirwanyeho kweli kndi mbaye inspired cyane wenda nanjye bizacamo neza neza ibyo yaciyemo byose ndi kubicamo nta na kimwe kivuyemo
  • Ngabo patient2 years ago
    Urakoze kumpamba ngari Kandi Imana iguhe byose ukeneye natwe nkurubyiruko twumviyeho !thx bro kumpanuro nkumusaza
  • Irasubiza2 years ago
    Nibyo rwose ibyo uyu mugabo avuga.iyo nsubije amaso inyuma nkabona ukuntu nakuze ubuzima butugoye murugo nshimira Imana, kdi ssinjye gusa n abenshi burungano nuko barazamutse.kumva ko nari kuzatunga inzu nziza nimodoka nziza ubwabyo byari nkinzozi nkiro muto.gusa urubyiruko rugomba kumenya icyo rushaka, rukirinda kwishora mu biyobyabwenge no mi nzozi zo gukira vuba!





Inyarwanda BACKGROUND