RFL
Kigali

China: Mu ijoro ryacyeye amateka yongeye kwiyandika y'umunyarwandakazi Diamond Diva-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:8/05/2021 12:20
1


Ibihe bisimburana byaba bigiye kuba Diamond Diva umushabitsikazi mu myidagaduro akaba ari we wiharira ipaji z'imbere z'ibinyamakuru. Ni umuririmbyi, umunyamideli akaba n'umushabitsi mu myidagaduro ukomeje kuzamuka neza mu kibuga by'umwihariko mu gihugu cy'u Bushinwa.



Ni umuririmbyi, umubyinnyi n’umushabitsi mu ruganda rw'imyidagaduro, watangiye ibi byose akiri muto nyamara akaza kubigira umwuga ubwo yageraga mu mahanga mu gihugu kibarizwa ku mugabane wa Asia cya China.

Uyu munyarwandakazi ubona afite imbaraga n'umuhate wo kuzamura ibyo akora no gukomeza gufasha mu kumenyekanisha igihugu cy'amavuko cy'u Rwanda, yakoze indirimbo zinyuranye zirimo Spray irimo ubuhanga bukomeye byagera ku mashusho bikaba agahebuzo.

D.Diva afite uburanga n'ikimero kinyura abatari bacye bamubona hirya no hino muri China no ku mbuga nkoranyambaga. Ubona kandi afite intego yo kugera kure mu ruganda rw'umuziki kuko mu gihe kibarirwa mu mezi amaze mu muziki amaze gushyira hanze indirimbo zikoze neza.

Twavuga nka Pull me, Push na spice itaragira ukwezi isohotse nyamara ikomeje kuryohera abayumva bose. Iyo ugiye mu nyunganizi zijya ku ndirimbo ze zose usanga abantu bamusaba kudahagarara no gukomeza umurego.

Mu ijoro ryacyeye rero akaba yaraye ahaye ibyishimo bidasanzwe abitabiriye igitaramo yakoreye mu gace ka Gungzhou muri China. Mu gitaramo cyo gufungura inzu y'imyidagaduro nshya y'abaherwe muri aka gace, kikaba kitabiriwe n'abatari bacye cyanagaragayemo ababyinnyi b'abakobwa. 

Muri abo bamufashije harimo n'abashinwakazi bashoboye. Yaririmbye indirimbo ze ariko anavangamo indirimbo z'abaturanyi b'abazayirwa nk'iyitwa Nishike byari ibicika. Ihere ijisho mu mafoto uko byari byifashe ubwo Diamond Diva yari ku rubyiniro: 

Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye yitwa ni Diamond Diva 

REBA HANO 'SPRAY THE LOVE' INDIRIMBO YA D.DIVA










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Anick2 years ago
    She is best one,so proud 🇷🇼🇷🇼👍🏻😍





Inyarwanda BACKGROUND