RFL
Kigali

Alan Boileau wa B&B Hotels yegukanye agace muri Tour du Rwanda 2021 ku nshuro ya gatatu, Sanchez yamburwa umwenda w’umuhondo - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/05/2021 15:29
0


Umufaransa w’imyaka 21 ukinira ikipe ya B&B Hotel, Alan Boileau akomeje kwandika amateka akomeye nyuma yo kwegukana agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2021 ka Nyagatare-Kigali, kabaye aka gatatu amaze kwegukana mu irushanwa ry’uyu mwaka, mu gihe Sanchez yambuwe umwenda w’umuhondo wambarwa na Eyob Metkel.



Aka gace kari gafite ibilometero 149.3 kegukanwe n’umufaransa Alan akoresheje amasaha 3h28’45”, akurikirwa na Alexis ukinira Direct Energie bakoresheje ibihe bimwe, Eyob Metkel aza ku mwanya wa gatatu arushijwe amasegonda abiri n’aba bakinnyi.

Sanchez Brayan wari wambaye umwenda w’umuhondo yasoje ku mwanya wa 16 arushijwe amasegonda 22, ahita yamburwa uyu mwenda.

Umunyarwanda wasoje ku mwanya wa hafi muri aka gace, ni Byukusenge Patrick wasoje ku mwanya wa 20 arushijwe amasegonda 20.

Nyuma yo kurushwa amasegonda 22 muri aka gace, Umunya-Colombia Sanchez yahise yamburwa umwenda w’umuhondo, wambarwa na Eyob Metkel umaze gukoresha amasaha 16h49’05”, akaba akurikirwa na Rodriguez Martin arusha amasegonda abiri.

Magingo aya Sanchez wari wambaye umwenda w’umuhondo arabarizwa ku mwanya wa Cyenda aho arushwa amasegonda 20.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Muhoza Eric urushwa iminota 6’48”.                                                                                 

UKO IRUSHANWA RYAGENZE:

Abakinnyi bahagurukiye i Nyagatare basoreza mu Mujyi wa Kigali. Aka gace gafite Intera ya 149.3 Km.

Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda2021 katangiwe n’abakinnyi 69. Bivuga ko abakinnyi 6 barimo Abanyarwanda babiri bamaze kwikura muri iri siganwa.

Mu Nzira ya Nyagatare- Kigali ni ahantu harambuye cyane kuburyo haza kugaragaramo udusozi 2 gusa.

Ryabega - Nyuma y’ikilometero 1 isiganwa ritangiye: Abakinnyi bane nibo bamaze gusiga bagenzi babo. Abo ni Goeman (Tarteletto), Van Breussegem (Tarteletto), Holler (Bike Aid), Mohd Zariff (Terengganu) kakabamo na Gahemba (Rwanda) wari ubarimo ariko bamaze kumusiga

Mu bilometero icyenda by’irushanwa, itsinda riri imbere rimaze gusiga bagenzi babo ikinyuranyo cya +2'30''

Ku bilometero 15 by’isiganwa abari imbere bamaze gusiga bagenzi babo iminota 4.

Ku bilometero 30 by’isiganwa bane bari imbere bamaze gushyira ikinyuranyo cya 4’45” ku itsinda ribakurikiye.

Ku bilometero 40 by’isiganwa ikinyuranyo cy’iminota abakinnyi 4 bari imbere basize itsinda ribari inyuma gitangiye kugabanuka kigeze ku 4’20”.

Ku bilometero 43, isaha ya mbere y’isiganwa abakinnyi basiganwaga ku muvuduko wa 42,2Km/h.

Ku bilometero 53 by’isiganwa, Abakinnyi bane bari imbere barimo gusatirwa n’itsibda ribakurikiye. Ikinyuranyo kimaze kugabanuka kigera kuri 3’55”.

Isiganwa riri gusatira Kiziguro ahari agasozi ka mbere abakinnyi bazamuka. Aya ni amanota ari ku rutonde rusange, agaragaza uburyo aba bakinnyi bagenda bahiganwa mu gutambika (Sprint).

Ku Bilometero 65 by’Isiganwa, Itsinda rikurikiye abakinnyi 4 bari imbere rimaze kugabanya ikinyuranyo cy’Iminota iri hagati yabo. Ubu kigeze ku minota 3.

Ku birometero 97 Intera iri hagati ya bane bari imbere n’itsinda ribakurikiye ikomeje kumanuka ubu igeze kuri 2'50”.

Mu bilometero 103 by’isiganwa abakinnyi bane bari imbere bongeye kuzamura ikinyuranyo k’iminota iri hagati yabo n’Itsinda rya bagenzi babo babakurikiye. Iminota igeze kuri 3’10”.

Ku Bilometero 126 cy’isiganwa Holler agarutse mu bandi bakinnyi, nyuma y’uko igare rye ryari ryagize ibibazo abatekinisiye bakamufasha.

Isiganwa rigeze mu birometero 4KM bya Nyuma. Uyoboye isiganwa amaze gusiga bagenzi be Umunota umwe n’Amasegonda 39.

Alan Boileau ukinira B&B Hotels niwe wegukanye agace ka 5 ka Tour du Rwanda 2021 ka Nyagatare - Kimironko ku ntera y'ibilometero 149,3 nyuma yo kugera ku murongo usorezwaho ipine y’igare rye iri imbere y’ayandi.

Tour du Rwanda 2021 irakomeza kuri uyu wa Gatanu hakinwa agace ka Gatandatu ka Kigali (KBC) - Kigali (Mont Kigali) ku ntera y’ibilometero 152.6.

Alan yegukanye agace ku nshuro ya gatatu muri Tour du Rwanda 2021

Uko bakurikiranye mu gace ka gatanu

Uko bakurikirana ku rutonde rusange





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND