Amazina yanjye ni Eugene, mfite imyaka 32, iyi myaka yose nayimaze nibaza igisobanuro cy’urukundo nkakibura. Iteka nibazaga impamvu nakumburaga umuntu kandi andi iruhande nkamukumbura twicaranye, bigatuma mvuga ko urukundo ari ikinyoma. Nagiye mu bice byose by’isi ndetse no mu mwijima. Igiciro cy’ubwo bubabare nakibonye mpuye na Serene.
Ndibuka
ubwa mbere njya mu rukundo,……
Nari mfite imyaka 24 y’amavuko, icyo gihe narebaga
ibyanjye gusa ntabwo nari narigeze ngira uwo mbangamira, nakoraga umukoro
wanjye, igihe cyanjye cyose nkakimara nsoma ibitabo mu isomero ryo ku ishuri kuko
nagize ibibazo nkarangiza amashuri yisumbuye ndi mukuru. Uko bwiraga, umuntu
wahakoraga yasohoraga abandi ariko njye nkahaguma kuko ariho nakuraga amahoro
no kwirinda kwangiza igihe cyanjye ntekereza uwo nakundaga ndetse nkamukumbura
mureba.
Sinibuka neza niba nari nasibye ishuri ariko hari mu
mwijima ndi hanze ndetse n’imvura yarimo igwa cyane, icyo gihe narazimiye
nzimirira mu isi yanjye njyenyine kuko narimo ntekereza ko ndi njyenyine, maze
umukobwa mwiza, umukobwa wari uzwi n’abantu bose mu kigo arahinguka (Serene). Uwo
mukobwa wamurikaga nk’izuba yaraje maze aransekera ambwirana umutima mwiza
cyane.
Muri iryo somero nisanze njyenyine mera nk'uri mu nzozi,
nahise mbona umucyo waka maze usakara umutima wanjye, ukuramo ukwiheba nari mfite
muri njye, uwo mucyo wari uzanwe n’umukobwa mwiza cyane. Aha niho numvise ko
yari njye kuko ubwo narimenye ko kwishima bibaho nibwo nari ntangiye kubaho
mbese ni bwo nari mvutse, nubwo we atatekerezaga ikintu gisa n’igitangaza yari
akoze kuri njye.
Ese uru ni urukundo ?
Bitunguranye indirimbo zose z’urukundo zacurangwaga kuri Radiyo, ubu ndikumva
neza icyo zabaga zirimo kuvuga. Umusore wabaga wenyine, umusore wamenyaga
ubuzima bwe wenyine, akimenya, akiyitaho we ubwe, ubu afata telefone agahamagara
uwamubereye umucyo mu gihe yabonaga umwijima gusa. Maze nawe nyumvira ukuntu
nsigaye nifata!
Njye:
Hi Serene
Serene:
Hi
Njye:
Umeze ute?
Serene:
Meze neza !
Njye:
Wariye ?
Serene:
Yego.
Ntababeshye mbese nabaye nk’umwana ubu nsigaye numva ari njye uriho mu isi y’abantu amagana. Ibi biransaza kuko sinjya ndekeraho gutekereza Serene. Iyo ntaramuvugisha mba nicaye niga amagambo ndi buze gukoresha nimuhamagara. Burya abantu bakundana bafite ubumuga bose, naje kumenya ko bose bagorwa no kubona amagambo baganiramo, nsobanukirwa ko bibabera nk’igikuta cyubatse hagati yabo bombi.
Ese urukundo ni iki rutuma uba muzima warabarirwaga mu bapfuye? Ese urukundo rusobanuye iki rwatumye mva aho nari ndi aho nahoraga nigunze njye nyine ubu nkaba nuzuye?. Njye mbona urukundo rwakajyanwe mu bitaro rugahabwa akazi rukajya rwifashishwa mu kuvura abarwayi kuko njye narubonyemo umuti kandi batarunyandikiye. Ese wowe urukundo rwawe n’uwo ukunda warushushanyamo inkuru?
Wakoze gusura InyaRwanda.com iyi nkuru uyisangize abantu bawe. Igitekerezo cyawe
ni ingenzi.
TANGA IGITECYEREZO