RFL
Kigali

Anita Pendo burya agorwa no guhitamo indirimbo ari bucurange! Ni iki avuga ku muziki ahoramo umunsi ku munsi?

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:5/05/2021 11:33
0


Anita Pendo, umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda na Magic FM akaba n'umwe mu ba Djs bakomeye hano mu Rwanda ndetse n'umushyushyarugamba (MC) wubashywe bitewe n’uburyo ashimisha abantu binyuze mu myidagaduro, yatangaje ko agorwa no guhitamo indirimbo ari bucurange.



Uyu mubyeyi w’abana babiri yatangiye uru ruganda rw’imyidagaduro mbere y’abandi bakobwa ugereranyije n’ibihe bitandukanye yagiye arugiriramo ndetse agakundwa n’abatari bacye mu bagiye bamukurikirana mu gihe yashyushyaga abantu.

     

            Anita Pendo agorwa no guhitamo indirimbo

Anita Pendo aho biri ngombwa yagiye agaragara mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda, ndetse ni we mukobwa wabanje kuba umushyushyarugamba wa Primus Guma Guma Super Star ndetse imbaraga ze n’ubuhanga bwe yakoreshaga bigatuma akundwa n’abatari bacye.

Anita Pendo wabajijwe ku muziki nk’umwe mu bawukurikaranira hafi umunsi ku wundi aganira na INYARWANDA yavuze ko umuziki uri gutera imbere cyane ndetse kuri ubu abahanzi basobanukiwe neza uburyo bakoramo ibintu. 

Yagize ati "Umuziki wo mu Rwanda ugeze ku rwego rwiza kandi rushimishije ndetse aho ugeze kuri ubungubu muri Afurika n’ubwo bigisaba imbaraga nyinshi ariko ntabwo bikimeze nka mbere uyu muziki ugitangira.’’

Uyu munyamakuru kandi yabajijwe ku ndirimbo eshanu ari gukunda muri iyi minsi, avuga ko kuri ubu byamugora cyane guhitamo kubera indirimbo zose ubu ni nziza ariko yongeraho ko yicaye akazitegura yazivuga zose. Anita Pendo ni umushyushyarugamba ukomeye dore ko anaherutse kuba 'MC' mu gitaramo cyo ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu cyahuje Mico The Best na Riderma.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND