Ni gacye cyane uzasanga umubyeyi yibaruka abana barenze 5 icyarimwe. Ubu umugore witwa Halima ukomoka muri Mali yabyaye abana 9 b’impanga, nyamara mu gihe yipimishaga abaganga b’inzobere bakamucisha mu cyuma, bamutangarije ko azabyara abana 7.
Halima Cisse ufite imyaka 25 ukomoka muri Mali igihugu kiri muri Afurika y’iburengerazuba, yatangaje benshi kandi byari bizwi ko azakora
ibitangaza akibaruka abana 7, abaganga ntabwo babonaga ko hari abandi bana 2
bari mu nda y’uyu mubyeyi. Halima yajyanywe
muri Maroc kugira ngo yitabweho n’abaganga b’inzobere
muri Werurwe 2021 aho byaje kurangira ahabyariye abana 9.
Minisitiri w’ubuzima muri Mali,
Fanta Siby yagize ati "Abana bavutse (abakobwa batanu n’abahungu bane) na
nyina bose bameze neza". Impanga z’abana
9, ni gake
cyane bibaho. Uyu mugore mbere y'uko yoherezwa muri Maroc yamaze
ibyumweru bibiri mu bitaro bya Point G mu murwa mukuru wa Bamako mbere y'uko
yimurirwa muri Maroc.
Halima yibarutse impanga z'abana 9
Src: France24
TANGA IGITECYEREZO